CPA (Certified Public Accountant) ni impamyabushobozi ihabwa ababaruramari b’umwuga ku rwego rwisumbuye nko muri kaminuza aho kugira ngo uyihabwe bisaba kuba waratsinze amasomo 18 atangwa kandi ukayatsinda neza.
Ijyana n’indi izwi nka CAT (Certified Accounting Technician) yo ikaba ari iy’ababaruramari b’abatekinisiye ifatwa nk’iy’ibanze kuko igenewe abarangije amashuri yisumbuye aho uyihabwa bisaba kuba yaratsinze neza amasomo agera kuri 11 akigize.
Ibyo bizamini bya CPA na CAT hamwe n’ibindi bitandukanye by’imari bidatangirwa ku ishuri byiyongera ku mpamyabumenyi umuntu asanganywe bikamwongerera ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye muri serivisi z’imari.
Amanota aheruka gutangazwa na ICPAR agaragaza ko mu bakoze ibizamini muri Gashyantare 2025 abatsindiye CPA bari 33% by’abari bakoze bose uko bari 953, naho muri CAT hatsinda 44% by’abitabiriye bose uko bari 39.
Biraro yabwiye IGIHE ko muri rusange ikizamini cya CPA na CAT no mu bindi bihugu abatsinda baba ari mbarwa kuko ari cyo gishyira umubaruramari w’umwuga gukora ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Ugiye nko mu Bwongereza ushobora gusanga abatsindira CPA bari nko kuri 38% by’ababa bayikoreye. Ni ikizamini gitsinda n’umugabo kigasiba undi ariko uko gusa n’aho gikomeye bijyana n’ibyo abaha akazi ababaruramari b’umwuga baba babitezeho.”
Yavuze ko umwuga w’ibaruramari uwusanga mu nzego zose bigatuma gutsinda neza amasomo ajyanye na wo bisaba kubishyiramo umuhate cyane ari cyo gituma bamwe batsindwa ibizamini bitangwa.
Ati “Ibaruramari ni umwuga ugira ingingo 41 z’ibintu bitandukanye ukoraho. Ni umwuga ugera mu buhinzi, ubwubatsi, ubuvuzi, ubworozi n’ibindi byose bihurira mu muntu umwe.”
Yavuze ko umuntu agomba kuba yarateguwe bihagije kugira ngo atsinde icyo kizamini kiba gikubiyemo ibintu byo mu nzego nyinshi, kuko aba agiye gukora akazi gakomeye aho nk’umushoramari winjiye mu Rwanda aba agomba gusanga umubaruramari uhari ari nk’uwo asize iwabo.
Biraro yavuze ko ICPAR yatangiye gukorana na za kaminuza n’inzego zishinzwe uburezi mu kuvugurura amasomo y’ibaruramari ku buryo abarangiza kuyiga baza ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi bwo gutsinda ibizamini bya CPA na CAT.
Kuva mu 2014 ICPAR yatangira gutanga ibyo bizamini byombi, aho muri CPA hamaze gutsinda abagera kuri 629 na ho muri CAT hamaze gutsinda abagera kuri 383 kandi ibizamini bitangwa inshuro eshatu buri mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!