Nzirorera yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu Kigo kigenzura ubuziranenge bw’inyubako muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Nzirorera Alexandre yatoranyijwe nk’uhagarariye u Rwanda mu kigo kigamije gushyiraho umurongo n’amategeko agenga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inyigo z’imishinga y’ubwubatsi ndetse n’ibindi bijyanye nabyo ku Mugabane wa Afurika (BIM Africa).

Inama ya BIM Africa yabaye ku wa 18 Ukuboza 2020 hifashishijwe murandasi, ni yo yemeje Eng. Nzirorera Alexandre nk’uhagarariye u Rwanda muri iki kigo.

Mu nshingano yahawe harimo gukurikirana ishyirwaho, ikoreshwa ndetse n’imikoreshereze y’iryo koranabuhanga mu gihugu hose akazajya abifashwamo n’ubuyobozi bwa BIM Africa.

Ubuhanga mu miyoborere bugaragazwa no kuba ayoboye ibigo birimo ishuri rya Nziza Training Academy no kuba yarageze aho yizerwa n’amahanga ya kure akamuha akazi mu kigo cya “Collegepert” ni zimwe mu mpamvu ebyiri muri nyinshi zigaragaza ubushobozi bwe.

Agiye kuba areberera imikoreshereze ya BIM mu mwuga w’ubwubatsi mu Rwanda, akazajya atanga raporo ku buyobozi bukuru bwa BIM Africa muri Nigeria.

Umuyobozi Mukuru wa BIM Africa, Moses Itanola, yavuze ko Nzirorera afite ubushobozi bwo guhagararira u Rwanda ndetse biteguye kumushyigikira kugeza ikoranabuhanga ryabo mu gihugu.

Ati “Alexandre yujuje ibisabwa byose ngo ajye mu bahagarariye ibihugu byabo mu kigo cyacu, ubunararibonye afite mugufasha abanyamwuga bakora mu bwubatsi no mu guhanga inyubako kubona ubumenyi bujyanye no gukora inyigo z’imishinga hifashishijwe porogaramu za mudasobwa nibwo buzanamufasha no gushyiraho uburyo imikoreshereze ya BIM itangira kandi igakomeza no gukura mu Rwanda.”

Yongeyeho kandi ko BIM Africa yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe u Rwanda kuzamukana n’ibindi bihugu mu mwuga w’ubwubatsi.

Nzirorera yabwiye IGIHE ko guhabwa uyu mwanya ari inyungu zikomeye ku Rwanda kuko mu myaka iri imbere Abanyarwanda bazaba bageze ku rwego rwo kwikorera imishinga ikomeye ijyanye n’ubwubatsi.

Ati “Ubona ko imishinga yose ikomeye ijyanye n’ubwubatsi muri rusange isanzwe ihabwa abanyamahanga kandi si uko hari ikindi baturusha, ahubwo baturusha ikorabuhanga ryifashishwa muri iyo mishinga. Mu nshingano mfite hari ukuzanamo iryo koranabuhanga, nkazana abayigisha hano mu Rwanda, bakayigisha Abanyarwanda.”

“Ni kuvuga ngo mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere, niba Leta ikeneye ikoranabuhanga runaka ngo ntizakenera kujya mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko “U Rwanda ruzungukira mu kubona abo bantu bigisha ibyo bintu kandi bahendutse kuko urumva ndi mu ikpe ibifataho umwanzuro. Nibamara kubyigisha Abanyarwanda, u Rwanda ruzatangira kwigira mu bijyanye n’inyigo y’imishinga y’ubwubatsi.”

Nzirorera Alexandre asanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete ikora imishinga y’ubwubatsi mu Rwanda ya “Golden construction and designing Ltd”, akaba ari na we muyobozi w’Ishuri rihugura abize ibijyanye n’Ubwubatsi [Civil Engeneering] no guhanga inyubako [Architecture] cya Nziza Training Academy.

Mu minsi ishize, yahawe akazi mu Kigo cy’Abanyamerika gitanga amasomo kuri murandasi cya “Collegepert” nk’umukozi ushinzwe kugenzura ubuziranenge mu myigishirize yacyo.

BIM ifatwa nk’uburyo buhambaye bw’ikoranabuhanga rigamije guhindura uburyo inzu ndetse n’ibikorwa remezo mu mijyi bishyirwaho, bisesengurwa, byubakwa ndetse n’uburyo biyoborwa.

Ikigo cya mbere ku Isi mu gukora porogaramu za mudasobwa yifashishwa n’abahanga mu gukora inyigo z’imishinga y’ikoranabuhanga itandukanye, Autodesk, gisobanura ko BIM ari uburyo bwa gihanga bufasha abanyamwuga bakora imirimo yo guhanga imbata z’inzu, ubwubatsi n’ibindi bishamikiyeho byose kubona uko bapanga neza, biga ndetse bubaka inyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo.

BIM Africa iri mu murongo umwe n’ibigo bikomeye ku Isi nka Autodesk, CanadaBIM, BIM4Turkey, Oracle, Infraworks, yashinzwe mu 2018, ifite icyicaro gikuru i Abuja muri Nigeria.

Eng Nzirorera Alexandre ni umuhanga mu bijyanye n’ubwubatsi bw’inzu, umwuga amazemo imyaka isaga itanu
Nzirorera Alexandre uri ku murongo wo hasi ku rutonde rwasohowe n'ikigo BIM Africa ari mu bahawe inshingano ku wa 21 Ukuboza 2020
Nzirorera Alexandre, uwa kabiri ku murongo wo hejuru uturutse ibumoso, mu nama yabereye kuri murandasi yo kumwinjiza mu buyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .