00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzayikorera yagizwe Umuyobozi muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 May 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Jonathan Nzayikorera yemejwe nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), ahagarariye ibihugu icyenda byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nzayikorera yemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BAD nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Yari yatanzweho umukandida na Guverinoma y’u Rwanda.

Muri manda y’imyaka itatu, Nzayikorera azaba ahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Eritrea, Ethiopia, Tanzania, Uganda, Seychelles, Sudani y’Epfo na Somalia.

Mbere yo guhabwa izo nshingano, Nzayikorera yari Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iyo banki ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yakoze mu yindi myanya itandukanye y’ubuyobozi by’umwihariko muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda.

Muri Werurwe 2014 yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo gishinzwe kurebera inzego z’ibanze (LODA). Guhera mu 2012 yabaye mu nama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda PLC ahagarariye inyungu za Guverinoma.

Nzayikorera afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’indi yakuye muri Bangor University yo mu Bwongereza.

Nzayikorera amaze imyaka itatu ari Umujyanama w'umuyobozi Nshingwabikorwa wa BAD muri Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .