Ni intego yagaragaje yifashishije Twitter nyuma y’uko u Rwanda rwamutangaje nk’umukandida rwatanze kuri uyu mwanya, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yasangiraga n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, kuri uyu wa Kane.
Dr Nsanzabaganwa yagize ati “Nshimiye u Rwanda, Perezida Kagame, kuntangaho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo no kwihaza mu by’imari k’Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afurika.”
Ni umwanya ashaka gusimburaho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017 muri manda y’imyaka ine izarangira muri Mutarama 2021.
Mu matora ateganyijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu izaba muri Mutarama/Gashyantare 2021, u Rwanda ruheruka gushyigikira kandidatire ya Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Tchad, muri manda ya kabiri nk’Umuyobozi w’iyi komisiyo.
Amahirwe yo gutorwa angana ate?
Mu bimaze kugaragara, birashoboka cyane ko Mahamat azaba ari we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa komisiyo, ariko kugira ngo agume kuri iyi ntebe bizasaba ko abona bibiri bya gatatu by’amajwi y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango.
Ayo majwi atabonetse, amatora yakwigizwa inyuma nk’uko byagenze muri Nyakanga 2016 akimurirwa muri Mutarama 2017, hagashakwa abandi bakandida.
Ni ubwa mbere hagiye kuba amatora nyuma yo kwemeza amavugurura muri AU, yari ayobowe na Perezida Kagame.
Mu mavugurura mashya yemejwe harimo ko mu buyobozi bukuru bwa Komosiyo ya AU hagomba kubahirizwa ihame ry’uburinganire, bivuze ko mu gihe Mahamat yaba yongeye gutorwa, umwungirije agomba kuba ari umugore.
Ibyo byatumye abakandida benshi batanzwe ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, ari abagore (batanu mu munani), barimo na Dr Nsanzabaganwa. Kugeza ubu nta mugore wari wagahawe uwo mwanya.
Mu mavugurura yayobowe na Perezida Kagame, abayobozi muri AU bazagenda batorwa hashingiwe ku bushobozi bagaragaza bujyanye n’inshingano zibategereje, kurusha kugendera ku bushake bwa politiki.
Komisiyo ya AU izaba iyobowe na Perezida wa komisiyo n’umwungirije, hamwe n’abayobozi ba komisiyo esheshatu, zizagabanyuka zivuye kuri komisiyo umunani kuko harimo izahujwe zirimo iy’Amahoro n’Umutekano na komisiyo ya Politiki, ndetse na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu yahujwe na Komisiyo y’Ubucuruzi n’Inganda.
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, uretse kunganira umuyobozi we no kumuhagararira igihe adahari, aba ashinzwe Imari n’Ubutegetsi, ingingo Nsanzabaganwa yumva neza kuko asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda guhera mu 2011.
Ni umwanya ukomeye mu gihe AU iri mu rugendo rwo gutera inkunga ibikorwa byayo, aho kwiringira inkunga z’amahanga nk’uko byahoze.
Nshimiye u #Rwanda, Perezida #Kagame, kuntangaho umukandida ku mwanya w'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afrika. Nintorwa, nzimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by'imari k'Umuryango; nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afrika. @RwandaMFA https://t.co/36qBufIx3q
— Dr M Nsanzabaganwa (@mnsanzabaganwa) December 3, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!