00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Lourenço, Perezida Embaló ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 07:37
Yasuwe :

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rufitaye isano n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutwe wa M23.

Ni umwuka mubi ukomeje gutuma hashyirwa imbaraga mu buhuza, hashakwa igisubizo cya politiki, hirindwa ko umwuka mubi wageza ku gisubizo cya gisirikare.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize, ku wa 5 Ugushyingo 2022, yakiriye ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC.

Ni ibisubizo kandi bigenda byiyongera ku bushake bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo guhosha uyu mwuka mubi.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, "Amakuru dufite, umukuru w’igihugu wa Guinnee Bissau akaba na Perezida wa Cedeao, Umaro Sissoco Embaló, ateganya urugendo i Kinshasa, aho agomba guhura na mugenzi we uyobora Congo, mbere yo kwerekeza i Kigali mu biganiro n’umukuru w’igihugu w’u Rwanda. Kugera mu murwa mukuru wa Congo biteganyijwe ku wa 12 Ugushyingo."

Biteganywa ko uyu muyobozi azagera muri Rwanda akubutse i Kinshasa.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola.

Aba bayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Ibi byose birimo gukorwa mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n’intambara.

Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakanafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

Mu minsi mike ishize kandi indege y’intambara ya RDC, Sukhoi 25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ruvuga ko ari ibikorwa icyo gihugu gikomeje mu bushotoranyi. Icyakora rwirinze kugira icyemezo cya gisirikare ruhita rufata, ruvuga ko rukomeje gukurikiranira hafi ibiba ku buryo nta kizarutungura.

Ibi byose kandi birimo kubaho mu gihe RDC iteganya ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, bizasubukura i Nairobi ku wa 16 Ugushyingo.

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .