00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis hagiye gukurikiraho iki?

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 April 2025 saa 05:57
Yasuwe :

Ku itariki 21 Mata 2025 ni bwo byamenyekanye ko Papa Francis wari ufite imyaka 88 y’amavuko yitabye Imana azize indwara z’ubuhumekero yari amarenye iminsi.

Urupfu rwe rwabaye ku itariki 20 Mata ku Cyumweru cya Pasika nyuma y’uko yari yasomye misa ya Pasika afite intege nke.

Nyuma y’urupfu rwe nk’undi uwo ari we wese hatangira gutegurwa imihango yo kumuherekeza bwa nyuma ariko no gushaka umusimbura we.

Papa Francis yari amaze imyaka 12 ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba yari uwa 266 mu bayoboye Kiliziya.

Iyo Papa apfuye yari akiri mu nshingano urupfu rwe rwemezwa n’umwe mu bakaridinali bakora mu ishami rishinzwe urugo rwe rizwi nka ‘Camerlengo’ noneho akabimenyesha abandi bakaridinali bakabona kubitangariza Isi yose.

Ibyo byose ariko ni imihango ikurikiraho kuko urupfu rwe ruba rwabanje kwemezwa n’abaganga.

Nyuma yo gutangaza urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika hakurikiraho ikiriyo kimara iminsi icyenda kizwi nka ‘Novendiale’.

Icyo gihe umubiri wa Papa witabye Imana uba wajyanywe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero wambitswe imyenda y’abapapa ndetse wahawe umugisha noneho abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi bakaza kumusezeraho bwa nyuma.

Umuhango nyir’izina wo kumushyingura ukorwa hagati y’iminsi ine n’itandatu kumusezeraho bibaye ukayoborwa n’inama y’abakaridinali.

Abapapa ba Kiliziya Gatolika bashyingurwa ahitwa ‘Grotte du Vatican’ ahari muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero isanzwe ari ingoro ya Papa.

Gusa, birashoboka ko Papa Francis atariho we azashyingurwa kuko mu 2023 yabwiye Televiziyo yitwa Noticieros Televisa yo muri Mexique ko yifuza kuzashyingurwa muri Bazilika akunda kuruta izindi yitwa Sainte Marie Maggiore na yo iri i Roma.

Papa Francis kandi yasabye ko azashyingurwa mu isanduku isanzwe ikozwe mu giti kimwe n’ikinyabutabire cya ‘zinc’ mu gihe abandi bagiye bashyingurwa mu isanduku ikozwe mu moko abiri atandukanye y’ibiti hamwe na ‘zinc’.

Muri icyo gihe cyo gusezera kuri Papa, Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi buba buri mu maboko y’abakaridinali mu gihe kizwi nka ‘Sede Vacante’ bivuze umwanya utarimo umuntu.

Hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu Papa witabye Imana amaze gushyingurwa, abakaridinali bakora inama izwi ku izina ‘Conclave’ ibera mu muhezo mu cyumba kizwi nka ‘Chapelle 16’ kiri muri Basilika ya Mutagatifu Petero.

Papa atorwa n’abakaridinali 120 bari munsi y’imyaka 80.

Magingo aya Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 138 hirya no hino ku Isi bakiri mu nshingano ariko bose hamwe n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni 240.

Ni ukuvuga ko Papa mu gihe atora abandi bakaridinali yita ku ihame ry’uko buri gihe Kiliziya Gatolika iba ifite abagera ku 120 batarengeje imyaka 80.

‘Conclave’ ntabwo iba rimwe ngo ihite irangira kuko abakaridinali bakomeza guhurira muri ‘Chapelle 16’ bagakora amatora kugeza igihe Papa mushya abonekeye.

Nta minsi igenwe ‘Conclave’ gusa inyinshi mu zagiye ziba zamaraga hagati y’umunsi umwe n’itanu, aho buri munsi haba hakorwa amatora inshuro enye, abiri mu gitondo n’andi abiri nyuma ya saa sita.

Hashobora kuba amatora inshuro runaka hakabura umwe mu bakaridinali ugira ⅔ by’amajwi ngo atsinde bagasubiramo kugeza abonetse.

Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi noneho bagakora irindi tora ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.

Muri icyo gihe ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba huzuye abakirisitu Gatolika benshi bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.

Buri uko abakaridinali barangije itora ariko ntihagire ugira ⅔ by’amajwi ngo yemezwe nka Papa, bafata impapuro batoreteyeho bakazicagagura bakazivanga n’amarangi y’umukara bakazitwika noneho ahazamukira umwotsi ukahagera ari umukara.

Uwo mwotsi w’umukara ugaragara uva muri ‘Chapelle 16’ uba utanga ikimenyetso kuri ba bakirisitu bari ku mbuga n’abandi ko nta Papa ubashije gutorwa mu itora rirangiye. Ibyo bikorwa inshuro runaka kugeza igihe Papa atorewe.

Iyo Papa atowe noneho bafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n’amarangi y’umweru noneho hakazamuka umwotsi w’umweru bisobanuye ko Papa noneho maze gutorwa.

Ibyo iyo birangiye umuyobozi w’inama y’abakaridinali asohoka muri ‘Chapelle 16’ agahagarara ku ibaraza aho ba bakirisitu bamubona akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo ‘Habemus Papam’ bisobanuye ngo ‘ubu dufite Papa’ agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n’izina yihitisemo ry’abapapa.

Icyo gihe Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu yera na we akaza kuri rya baraza akageza ijambo rye rya mbere ku bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.

Mu gihe cyo gutora Papa i Vatican haba hateraniye abakirisitu Gatolika benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .