Iyi gahunda yari imaze umwaka igaruka ku biganiro bitandukanye byibanda mu kubaka umunyaryango nyarwanda uhamye, yatangijwe n’inzobere mu mibanire yitwa Hategekimana Hubert Sugira.
Yatangijwe mu Ukuboza 2023, yibanda ku nsangamatsiko zitandukanye zaganirwagaho muri kwezi, hagatumirwa n’inzobere mu nzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umuryango.
Sugira ati “Habayemo ibiganiro ku ngingo zirimo uruhare rw’umutungo, n’uburyo bwiza bwo kuwucunga mu muryango kugira ngo hatazabaho amakimbirane ashingiye ku micungire mibi yawo, dore ko ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo ari byo byiganje mu biteza amabimbirane n’isenyuka ry’umuryango.”
Kigali Family Night yagarutse no ku ruhare rw’umugore n’umugabo mu kubaka umuryango mwiza utekanye, habaho igihe cyo kuvuga ku ngaragu hibandwa ku kuzitoza kubaka urugo rwiza, mbere y’uko zirugeramo.
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kigali Family Night yagarutse ku buryo bwo gutsinda burundu zimwe mu ngaruka za Jenocide mu miryango yacu.
Mu biganiro byatanzwe muri Nzeri 2024 n’abari bavuye mu itsinda rya Dr. Myles Munroe (yitabye Imana) wari inzobere n’umwanditsi w’ibitabo ku miyoborere, habaye icy’umwihariko cyavugaga ku buryo bwo guhuza umuryango, ishoramari no kumenya intego y’ubuzima.
Kuri iyi nshuro umugoroba w’umuryango wa nyuma wiswe ‘The Last Dance’ uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2024 Saa Moya z’umugoroba muri Park Inn Hotel Kigali. Iki kiganiro kizaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka umuryango uhamye na none.
Hazagarukamo bamwe mu bagiye batanga inyigisho mu byiciro byabanje, hifashishijwe ibice byose bigamije kubaka umuryango mwiza kandi ukomeye.
Abazatanga ibiganiro barimo Hubert Sugira Hategekimana, Pst Hortense Mazimpaka, Pst Alain Numa washinze umuryango w’abana bavutse ku banyamahanga n’Abanyarwanda, Prof. Alfred Bizoza, ndetse n’Umunyamakuru Patience Sindayigaya, uzahagararira ingaragu muri iki kiganiro.
Uwiyandikisha yishyura ibihumbi 30 yishyurwa kuri 078 444 2919, akohereza ubutumwa kuri WhatsApp kuri iyo nimero, agatanga amazina ye na nimero ya telefone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!