DSTV ihagarariwe na Tele10 Group mu Rwanda ni yo yari ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwerekana imikino y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, kuva ku wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.
Mu gihe cy’ukwezi, abakunzi ba ruhago baryohewe n’imikino 64 yose yerekanwe ku mashene yayo ya SuperSports agera ku 10.
Nyuma yo kugenda neza kw’Igikombe cy’Isi cyakinwe ku nshuro ya 22, kikegukanwa na Argentine yatsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3, DSTV yakomeje kuzirikana abakiliya bayo.
Kuri ubu kuva tariki 19 Ukuboza 2022 kugeza ku wa 24 Mutarama 2023, usanzwe ari umukiliya wa DSTV ari kugura ifatabuguzi ry’ukwezi agahabwa iryisumbuye ndetse n’abashya bari kugura dekoderi ku bihumbi 20 Frw bagahabwa ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo baguze.
Ubuyobozi bwa DSTV buvuga ko iyi ari impano bwageneye abafatabuguzi bayo n’abifuza kuba abakiliya bayo muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Groupe, Muhirwa Augustin, yavuze ko DStv ifite n’izindi sheni nyinshi zitari imikino gusa.
Yagize ati “Iyo uvuze DSTV abantu bumva imikino ariko burya dufite sheni z’amakuru nka CNN, Al-Jazeera na BBC (utasanga ahandi ), filime, sheni z’abana ndetse n’ibindi byinshi.’’
“By’umwihariko muri iyi minsi mikuru ubu twarushijeho kubyoroshya kuko uri kugura ifatabuguzi ugahabwa iryisumbuye.”
Agaruka ku mikino, Muhirwa yavuze ko n’ubundi DSTV isanganywe amasheni 20 ya siporo ikaba ikomeje kuza ku isonga mu kwerekana imikino itandukanye irimo n’itaboneka ahandi.
Yakomeje ati “Nta mpamvu yo kujya gushakira imikino mu kabari kandi mu masaha akuze, nta mpamvu yo kujya kuvumba amashusho mu baturanyi kandi na we wayatunga. DStv irahari kandi irabategereje.”
Kugeza ubu ushobora gusanga abahagarariye DSTV mu gihugu cyose muri buri karere, igiciro ntigihinduka aho waba uri hose mu Rwanda.
DSTV itanga serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga kuko ushobora kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo ukoresheje telefoni igendanwa ugakomeza kuryoherwa no kureba amashusho atomoye.







Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!