Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, AU yasabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha kubashyikiriza ubutabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washimye igikorwa cyo guta muri yombi Félicien Kabuga ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, usaba ibindi bihugu bigicumbikiye abakekwaho ibyaha kubashyikiriza ubutabera.

Kabuga Félicien w’imyaka 84 yafatiwe Asnières-sur-Seine hafi ya Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 yihishahisha.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yasabye ko n’ibindi bihugu bigicumbikiye abakekwaho ibyaha, bibatanga bakaburanishwa.

Yagize ati “Ifatwa rya Félicien Kabuga mu Bufaransa nyuma y’imyaka 23 ahunga ubutabera ku bw’ibyaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiriye kwibutsa ibihugu kongera ingufu mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha basigaye ngo bagezwe mu butabera.”

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga, AU yasabye ibihugu bikibitse abakekwaho ibyaha kubashyikiriza ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .