Nyuma y’amezi icumi y’igerageza, urukingo rwa mbere rwashoboye kurinda COVID-19 kuri 90%

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’ibigo Pfizer Inc cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na BioNTech cyo mu Budage, rwatanze icyizere cyo ku rwego rwo hejuru, nyuma y’uko mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza, abahanga basanga rushobora kurinda umuntu kwandura COVID-19 ku rwego rwa 90%.

Ubushakashatsi bw’urukingo buhera ku cyiciro cya mbere cyo muri laboratwari, hakaza icyiciro cya kabiri cy’igerageza ku bantu bake, n’icya gatatu cy’igerageza ku bantu benshi, ari naryo rimaze iminsi kuri uru rukingo ruzwi nka BNT162b2.

Icyiciro cya gatatu cy’igerageza cyatangiye ku wa 27 Nyakanga, rikorerwa ku bantu 43,538 bo mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Brésil, Argentine, Afurika y’Epfo na Turikiya. Abantu 38.955 muri bo bahawe urukingo rwa kabiri kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2020.

Iki gipimo cyo kurinda kwandura Coronavirus kuri 90% cyagaragaye ku bantu batigeze bayandura mbere yo guhabwa urukingo.

Izi nganda zatangaje ko mu minsi mike zizasaba Ikigo cya Amerika Gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa (US FDA), ko rwatangira gutangwa mu bwihutirwa, nyuma y’iyi ntambwe ikomeye yatewe. Ni gahunda izaba mu cyumweru cya gatatu cy’Ugushyingo 2020.

Izi nganda zombi zemeje ko BNT162b2 itanga umusaruro hashingiwe ku byagaragaye kuri iki Cyumweru, nyuma y’isesengura ryakozwe n’akanama kigenga ku makuru yakusanyijwe.

Umuyobozi Mukuru wa Pfizer, Dr. Albert Bourla, yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye mu bijyanye n’ubumenyi n’ikiremwamuntu.

Yakomeje ati “Tugeze kuri iyi ntambwe ikomeye muri gahunda yacu yo gukora urukingo, mu gihe isi irukeneye ku rwego rwo hejuru, aho ubwandu bushya burimo kugera ku mibare itarigeze ibaho, ubushobozi bw’ibitaro bwenda kurengerwa n’ubukungu bugorwa no kongera kuzahuka.”

“Hamwe n’inkuru ya none, turimo gusatira igihe cyo guha isi yose uburyo bwo gushyira iherezo kuri iki kibazo cyugarije ubuzima. Twiteze ko mu byumweru biri imbere tuzatangaza amakuru y’inyongera yavuye mu bihumbi by’abitabiriye ubushakashatsi.”

Imibare igaragaza ko mu igenzura basanze ubwirinzi bwarageze kuri 90% ku bantu batewe uru rukingo inshuro ebyiri, bagaterwa urwa kabiri nyuma y’iminsi irindwi bahawe urwa mbere. Ubwirinzi bwagezweho nyuma y’iminsi 28 hatanzwe urukingo.

Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof. Ugur Sahin, yashimangiye ko iri suzuma ryerekanye ko uru rukingo rushobora kurinda COVID-19, iyi ikaba ari intsinzi yo guhanga ibishya, ubumenyi n’imbaraga z’ubufatanye bw’Isi yose.

Yakomeje ati “Ubwo twatangiraga uru rugendo mu mezi 10 ashize, iki nicyo twifuzaga kugeraho. By’umwihariko uyu munsi, mu gihe turi mu mahindura ya kabiri y’icyorezo ndetse benshi muri twe bari muri guma mu rugo, twishimiye ko intambwe itewe ari ingenzi mu rugendo rwo guhagarika iki cyorezo tugasubira mu buzima uko bwahoze.”

Yavuze ko bazakomeza gukusanya amakuru uko bagenda binjira mu cyiciro cya nyuma, ari nako abantu banduye Covid-19 bakoreweho igerageza bagenda bakira.

Biteganyijwe ko uru rukingo ruzakomeza kugeragezwa harebwa uburyo rukora ku bantu baba barigeze kwandura COVID-19. Biteganywa ko umunsi uru rukingo ruzaba rwemewe, ibi bigo byombi bizabasha gukora inkingo miliyoni 50 muri uyu mwaka wa 2020, zikazagera kuri miliyari 1.3 mu 2021.

Hari inkingo nyinshi ziri mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza ku bantu benshi, ariko uru nirwo rubashije kugaragaza ibyavuye muri iki cyiciro. Mu bigo birimo gukora inking harimo na Moderna Inc yo muri Amerika.

Urukingo rwa Pfizer Inc na BioNTech rushobora kurinda umuntu kuri 90%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .