Iyo nteko igizwe n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n’abagize Inama Njyanama z’Uturere dufite ubuzima gatozi n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Mu bice bitandukanye amatora yabereye ku biro by’uturere uretse Umujyi wa Kigali watoreye ku biro byawo.
Guhera Saa Tatu za mu gitondo amatora yari atangiye aho hari gutoranywa abagomba kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Muri buri cyumba gitorerwamo harimo abantu bane bayoboye amatora.
Muri bo harimo umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora ari na we ufite inshingano zo guhuza no kuyobora imirimo y’itora; kuyobora abaseseri; kwakira no gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho by’itora; kuyobora no guha ibisobanuro abaje gutora n’izindi. Harimo kandi abaseseri batatu bafasha mu migendekere myiza y’amatora.
Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko ibikorwa by’amatora biri kugenda neza kandi ko bizeye ko abagize inteko itora babikorana ubushishozi mu guhitamo abinjira muri Sena y’u Rwanda.
Nyirasafari yongeye gutorwa
Bitewe n’imiterere y’imitegekere y’Igihugu, Umujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, Intara y’Amajyaruguru babiri, Amajyepfo batatu, Iburengerazuba batatu n’Iburasirazuba batatu.
Saa 13:25 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali amatora yari arangiye ndetse habarurwa amajwi y’ibyavuye mu matora nk’uko amategeko abiteganya.
Nubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari yo ifite ububasha bwo gutangaza ibyayavuyemo, ubwo babaraga amajwi mu cyumba cy’itora, Nyirasafari wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ni we wahize abandi.
Mu bantu bagize inteko Itora mu Mujyi wa Kigali, hitabiriye amatora 115. 114 muri bo batoye neza n’aho ijwi rimwe riba impfabusa.
Nyirasafari yahize abandi n’amajwi 63, akurikirwa na Mfurankunda Provda wagize 28, Katusiime Hellen agira 13, Nkubito Edi-Jones agira 10 n’aho impfabusa iba imwe.
Ku bijyanye no kuba Umujyi wa Kigali, utora Umusenateri umwe gusa, Meya Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko nta mpungenge bikwiye guteza.
Ati "Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zayo ireba igihugu cyose, Umujyi wa Kigali rero ni rumwe mu nzego ifite kandi haba muri Sena ndetse n’abadepite baduhagarariye neza ku buryo buhagije kuko iyo dufatanyije ibisubizo biraboneka. ibibazo abaturage bari bafite bigakemuka."
Nk’umwe mu bagize inteko itora yagaragaje ko batoye neza kandi abaturage badakwiye kugira impunge ku bo bari buhitemo.
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza by’agateganyo ibyavuye muri ayo matora.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!