Nyiramubyeyi yasabye kurenganurwa mu gihe ikirego cyari mu Rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Nzatunga Ruvuguta Emmanuel n’umugore we Nyiramubyeyi Josiane batuye muri Suède. Bari bafite inzu mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ibanditseho bombi.

Iyi nzu yatejwe cyamunara ku wa 18 Nyakanga 2018 nyuma yo gutangwaho ingwate ku nguzanyo yafashwe muri banki ariko ntiyishyurwe. Ruvuguta ntiyishimiye iki cyemezo yanzura kuregera urukiko.

Imbarutso...

Ikibazo kijya kuvuka, Ruvuguta yatije inzu mubyara we Karasira Jean Bosco ufite ikigo cyitwa Butamu Ltd, ngo ayitange nk’ingwate maze abone inguzanyo muri BPR.

Iyi nzu yanditse kuri Ruvuguta na Nyiramubyeyi. Umugore we avuga ko atazi uko yatanzweho ingwate.

Amasezerano IGIHE ifitiye kopi agaragaza ko Ruvuguta yemeye gutiza Karasira inzu ye nk’ingwate ndetse noteri abishyiraho umukono. Yavugaga ko inzu izagarukira nyirayo uwayitijwe amaze kwishyura inguzanyo.

Itangazo BPR yahaye IGIHE, rivuga ko inyandiko ifitiye kopi zigaragaza ko Nyinawababyeyi yahaye umugabo we uburenganzira bwo gutanga inzu ye ho ingwate.

Rigira riti “Ruvuguta yakoresheje inyandiko yasinyweho n’umugore we yo muri Nzeri 2016 imuha uburenganzira bwo kugurisha, gutiza, gutanga ingwate ku nzu yabo iri Kicukiro. Bayitanze byemewe n’amategeko banasinya imbere ya noteri. Umwenda watanzwe n’ingwate zafashwe mu buryo buboneye.”

Ibintu byadogereye ubwo Karasira watijwe ingwate yananirwaga kwishyura inguzanyo ya miliyoni 35 Frw yahawe.

Yananiwe kwishyura hanyuma kuko ingwate yari yarandikishijwe muri RDB, umwanditsi mukuru yatanze uburenganzira ko igurishwa Banki ikishyurwa.

Banki yatangiye uburyo bwo kwishyuza ndetse uwashinzwe gucunga ingwate, Mukakabanda Athanasie, agurisha inzu kuri miliyoni 31 Frw mu cyamunara.

Ruvuguta ntiyishimiye uko cyamunara yagenze aregera urukiko avuga ko ucunga ingwate (receiver) atageze aho yabereye.

Itangazo rya BPR rivuga ko “Cyamunara yabaye Ruvuguta ahari, anamenyeshwa amabwiriza ayigenga. Ruvuguta avuga ko ucunga ingwate atageze ahabereye cyamunara ariko yatangaga raporo.”

Mu gihe ikirego cyari cyamaze gushyikirizwa ubutabera, Nyiramubyeyi yifashe amashusho ayanyuza kuri Youtube asaba kurenganurwa.

Ati “Hari inzu nari mfite mu Rwanda. Yatejwe cyamunara mu buryo ntazi, navuga ko butemewe n’amategeko. Nabonye bikorwa ariko ntabizi.”

Yavuze ko yabonye inyandiko zigaragaza ko inzu ye yari yahawe agaciro ka miliyoni 70 Frw ariko muri cyamunara itangwaho miliyoni 31 Frw.

BPR yatangaje ko “Igenagaciro rya miliyoni 75 536 450 Frw ryafashwe hatizwa ingwate, mu kugurisha rigera kuri miliyoni 65 kandi nyir’umutungo (Ruvuguta) ntacyo yabivuzeho. Umwanditsi mukuru yarabisuzumye. Ni ugutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.”

Minisiteri y’Ubutabera n’inzego bireba zakurikiranye ikibazo …

Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe kwegereza Ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine, yatangarije IGIHE ko bakimenya ikibazo bahise batangira kugikurikirana.

Yagize ati “Ikibazo twaragikurikiranye tukimara kukimenya. Twaramuhamagaye turamuganiriza turamusobanurira neza. Yatubwiye ko yifuza ko umutungo we wagaruka kuko wagurishijwe binyuranye n’amategeko.’’

‘‘Mu byo twabwiye Nyiramubyeyi ni uko mu igurishwa ry’umutungo we n’umugabo we yabigizemo uruhare kuko yatanze umutungo we atamubwiye. Ni ukureba n’ikibazo kiri hagati yabo nk’umuryango.’’

Yavuze ko Nyiramubyeyi yabemereye ko umugabo we yatanze ikirego kigaragaza ko umutungo wabo wateshejwe agaciro.

Ati “Twabonanye n’umwavoka wabo atubwira ko inama ntegurarubanza izaba ku wa 30 Ukwakira 2018. Dutegereje icyo Urukiko rw’Ubucuruzi ruzabivugaho. Abareze bazatanga ibimenyetso bigaragaza ko cyamunara itakurikije amategeko koko.”

Ikirego cyatanzwe na Ruvuguta muri Kanama gihurirana n’ikiruhuko cy’abacamanza. Urubanza rwimuriwe ku wa 19 Nzeri 2018 ariko ruza gusubikwa.

Yareze asaba ko cyamunara iteshwa agaciro no gusubizwa umutungo, arega Karasira yatije ingwate n’uwayiteje mu cyamunara na Banki y’Abaturage y’u Rwanda yayigurishije.

Urujeni yavuze ko amabwiriza y’umwanditsi mukuru ateganya ko iyo cyamunara ikozwe inshuro eshatu nta muntu uratanga igiciro cyifujwe, umuhesha w’inkiko yakira amafaranga menshi atangwa ku ya kane.

Yagize ati “Kuba cyamunara yarakozwe mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa se hari ayishwe, ibyo urukiko ni rwo ruzabisuzuma.”

Video: Salomo George


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza