Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Mauritanie iherereye i Nouakchott. Nyiramatama azaba afite icyicaro muri Maroc mu Mujyi wa Rabat.
Asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bwami bwa Maroc. Ni na we ureberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Guinea na Tunisia.
Ku wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi Nyiramatama yabanje gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mauritanie, Mohamed Salem Merzoug kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
U Rwanda na Mauritanie bisanzwe bifitanye umubano uhamye bishimangirwa n’amasezerano byasinyanye muri Gashyantare uyu mwaka ajyanye no gusangira ikirere mu ngendo z’indege.
Ni amasezerano ahesha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, amahirwe yo kuba yafungura ingendo muri Mauritanie ziyongera ku zo isanzwe ikorera mu Burengerazuba bwa Afurika.
Hari na gahunda yo guhamya imikoranire mu ngeri zirimo iza gisirikare n’umutekano, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’izindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!