Uyu mukecuru wamenyekanye guhera mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Nyamagabe, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, azize izabukuru.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, Uwamariya Agnes yabwiye IGIHE ko Nyiramandwa yitabye Imana ari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu karere ka Huye aho yari amaze ukwezi arwariye.
Yavuze ko ari umukecuru usize umurage ukomeye ku bakiri bato kuko ubuzima bwe bwaranzwe n’urukundo.
Ati “Yari umukeuuru urangwa n’urukundo, ugira urugwiro kandi wita kuri buri wese kandi by’umwihariko ukunda igihugu. Ibyo yavugaga byose wasangaga avuga gahunda za Leta.”
Visi Meya Uwamariya yavuze ko abakiri bato bakwiriye kumwigiraho byinshi, dore ko yabayeho ku butegetsi butandukanye bwayoboye u Rwanda ku buryo kuba yashimaga kandi agashyikira ubuyobozi u Rwanda rufite, bifite icyo bivuze gikomeye.
Nyiramandwa yatashye akeye nk’uko yabibwiye IGIHE mu minsi ishize, ko nta cyo ashinja Imana n’igihugu nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Perezida Kagame.
Icyo gihe yagize ati "Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye."
Ni umukecuru wakundwara na benshi baba abato n’abakuru, abamuzi n’abatamuzi dore ko n’uwabonaga ifoto ye, urugwiro n’ubumuntu yabimusomaga mu maso.
Aheruka kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yamusuraga iwe mu rugo mu kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka I Nyamagabe. Ni umugisha udahira benshi ko umukuru w’igihugu afata urugendo, agiye gusura umuturage mu rugo rwe.
Inkuru y’ubuzima bwa Nyiramandwa iragoye kuyibara kuko yuzuye agahinda mu ntangiriro ariko yasojwe n’ibyishimo nyuma, ari nabyo yahoraga ashimira Perezida Kagame wamubereye inshuti mu myaka icumi bamaze baziranye.
Uyu mukecuru aheruka kubwira IGIHE ko yavutse ko ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga hagati ariko nyina yitaba Imana akiri muto bituma ajya kurerwa na Nyirasenge ari na we wamwise izina rya ‘Nyiramandwa’.
Aseka yagize ati “Niba icyo gihe Imandwa zabo zitarapfaga simbizi, anyita iryo zina anderana na babyara banjye turakurana, ndahasabirwa. Data yapfuye ncukije uriya [umwana we wa gatatu w’umukobwa babana mu rugo].”
Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko guhera mu myaka ya 1959 umuryango we wibasiwe uzira ubwoko, biba bibi nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.
Ati “Mu 1960 hicwa umugabo wacu n’abana be, abo baragenda ndasigara n’umugabo wanjye n’abana.”
Nyuma mu 1963 Nyirasenge na we yarishwe yicanwa n’abana be bose.
Yavuze ko mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo umugabo we yishwe, hicwa n’abana be batatu. Nyiramandwa yarokokanye n’umukobwa we bari bakibana, kuri ubu ufite imyaka 78.
Uyu mukecuru wari utunzwe ahanini n’amata akomoka ku nka yagabiwe na Perezida Kagame, nubwo urugendo rwe rwuzuye ibikomere yari akiganira atebya.
Ubutumwa bwe bwa nyuma yavuze ko icyo yifuriza abakiri bato ari urukundo, kuko arirwo rwamufashije kuramba imyaka yose kandi rugafasha u Rwanda gusubira kuba u Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko buri gutegura uburyo bwo guherekeza Nyiramandwa mu cyubahiro.
Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa w’imyaka 110








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!