Uyu mukecuru yashyinguwe mu Murenge wa Gasaka muri Nyamagabe aho yari atuye, nyuma y’uko yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, azize izabukuru.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice niwe wasomye ubutumwa bwa Perezida Kagame n’umuryango we, wamushimiye urukundo rw’igihugu rwamuranze.
Ati “Umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyakwigendera Nyiramandwa Rachel. Nyakwigendera Nyiramandwa Rachel azibukirwa ku mirimo myiza ya kibyeyi ndetse no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye nkuko yagiye abigaragaza mu biganiro bye ndetse no mu minsi ye ya nyuma.”
“Mu izina rye bwite n’umuryango we, nyakubakwa Perezida wa Repubulika aramenyesha umuryango wa Nyiramandwa Rachel ko bifatanyije nabo kandi awifurije gukomera muri ibi bihe by’akababaro, Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame mu muhango wo gushyingura nyakwigendera #Nyiramandwa Rachel.Babugejejweho na Guverineri wa @RwandaSouth @AliceKayitesi5 pic.twitter.com/ldH0ygkazu
— Jean Pierre KAGABO (@peterkagabo) December 31, 2022
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bifurije iruhuko ridashira Nyiramandwa. Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Ubupfura, ubudaheranwa no gukunda u Rwanda byakuranze, byanyuze benshi. Ruhukira mu mahoro.”
Mubyeyi mwiza,
Nyiramandwa Rachel,
Ubupfura, ubudaheranwa no gukunda u Rwanda byakuranze, byanyuze benshi. Ruhukira mu mahoro. pic.twitter.com/dEFf4rAyoo— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) December 31, 2022
Nyiramandwa ni umukecuru wakundaga cyane umukuru w’igihugu n’umuryango we, ndetse yagiye abimugaragariza kenshi ubwo yabaga yasuye Akarere ka Nyamagabe.
Byatumye muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yasuraga Nyamagabe, asura uwo mukecuru iwe mu rugo bamara umwanya baganira.
Mbere yo gutabaruka ubwo yari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Nyiramandwa yongeye kwifuriza imigisha Perezida Kagame n’umuryango we, amushimira ibyo yamukoreye.
Yagize ati “Intore izirusha intambwe, yankoreye ibyiza byinshi, yangiriye neza kenshi, yambereye Imana y’i Rwanda hamwe na Madamu w’iwe ari we rugori rwera.”
Nyiramandwa ni umukecuru wakundwara na benshi baba abato n’abakuru, abamuzi n’abatamuzi dore ko n’uwabonaga ifoto ye, urugwiro n’ubumuntu yabimusomaga mu maso.
Aheruka kubwira IGIHE ko yavutse ko ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga hagati ariko nyina yitaba Imana akiri muto bituma ajya kurerwa na Nyirasenge ari na we wamwise izina rya ‘Nyiramandwa’.
Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko guhera mu myaka ya 1959 umuryango we wibasiwe uzira ubwoko, biba bibi nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri kuko umuryango we wishwe.
Yavuze ko mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo umugabo we yishwe, hicwa n’abana be batatu. Nyiramandwa yarokokanye n’umukobwa we bari bakibana, kuri ubu ufite imyaka 78.




Amafoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!