Nyirabahutu wamamaye nk’umukecuru wa Perezida yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umukecuru wo mu karere ka Nyaruguru witwa Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida kubera indirimbo zirata ubutwari bwa Perezida Kagame, yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Butare, CHUB.

Inkuru y’urupfu rwa Nyirabahutu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yari ari mu kigero cy’imyaka 70, atuye mu murenge wa Rusenge mu kagari ka Raranzige.

Meya w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uyu mukecuru rutashenguye abatuye muri aka karere gusa ahubwo ari igihugu cyose.

Ati “Inkuru y’uko yapfuye nayimenye muri iki gitondo. Yazize uburwayi. Birumvikana nk’akarere tuzafasha umuryango we mu bikorwa byo kumuherekeza. Tuzamwibukira kuri byinshi, ntabwo ari akarere gusa kuko igihugu cyose kizi ubuhanzi bwe n’ubutumwa yatangaga nta muntu wamwibagirwa.”

Habitegeko yavuze ko nk’akarere bazakomeza gufasha umuryango we.

Mu butumwa bwe, Meya Habitegeko yihanganishije umuryango w’uyu mukecuru ndetse n’abaturage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku rukuta rwa Twitter rw’akarere ka Nyaruguru, banditse bagaragaza ishavu batewe no kubura uyu mukecuru.

Bagize bati “Birababaje cyane kumva ko twabuze Nyirabahutu Daphrose. Akarere ntabwo kazibagirwa umusanzu w’ubuhanzi bwe mu bikorwa bikomeye. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Uyu mukecuru yakunze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame ndetse n’aho yasuye abaturage mu Majyepfo akamwegera bakaramukanya bakaganira. Yari azwiho guhimba indirimbo zivuga ibigwi bya Perezida.

Nyakwigendera yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Umugabo wa Nyirabahutu Daphrose nawe yatabarutse mu myaka yashize.

Yari azwiho guhimba indirimbo zivuga ibigwi bya Perezida Kagame.
Uyu mukecuru yakunze kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza