00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Urubyiruko rwiteje imbere rubikesha gukora amaterasi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 January 2025 saa 04:21
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru rufite akanyamuneza nyuma y’uko ruhawe akazi mu mushinga wo gukora amaterasi y’indinganire, bakabona amafaranga abafasha kwiteza imbere ari nako barengera ibidukikije binyuze mu kurwanya isuri.

Uyu mukobwa kimwe n’urundi rubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru bafite akanyamuneza nyuma yo kubona akazi mu mushinga CDAT wa Leta y’u Rwanda, ugamije gukora amaterasi y’indinganire.

Binyuze muri uyu mushinga, muri aka karere ka Nyaruguru hari gukorwa amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 288.

Ni ibikorwa byatanze akazi ku baturage barenga 3300 biganjemo urubyiruko. Bahembwa buri minsi 10, umuturage uhembwa make ku munsi, ahabwa 2000 Frw, hakabamo abahembwa 3000 Frw n’abahembwa 5000 Frw bitewe n’akazi bafitemo.

Ishimwe Florence utuye mu Murenge wa Ngoma, yarangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda umwaka ushize mu Ishami ry’Ubuhinzi. Yavuze ko kubona akazi mu gukora amaterasi byatumye abasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Ati “Amafaranga mpembwa hano yamfashije kuguramo ingurube nanakora umushinga muto wo guhinga tungurusumu, ubu intumbero yanjye ni ugukomeza gushaka igishoro nkazikorera inaha, ndi gushaka uko nacuruza inyongeramusaruro n’indi miti ikoreshwa mu buhinzi, kuko nabonye ko abantu benshi bajya kuyigura kure, kandi kuko ari nabyo nize bizanyorohera cyane.”

Shema Kambanda Patrick w’imyaka 21, we yavuze ko buri kintu cyose yakeneraga yacyakaga ababyeyi be, ariko ngo kuva yatangira gukora asigaye yigurira buri kimwe.

Yavuze ko amaze kwigurira ihene ebyiri n’ingurube, mu minsi iri imbere akaba anateganya kwirihirira kaminuza mu mafaranga akorera mu materasi.

Nyiramisago Delphine w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Kibeho, we yavuze ko kubona akazi mu materasi byamufunguye mu mutwe, abasha gukora ku mafaranga.

Ati “Naguze ingurube y’ibihumbi 45 Frw ubu aho igeze nyigurishije bampa ibihumbi 120 Frw. Ikindi nishimira mu rugo hari umwana ufite ikibazo cy’amaso, amafaranga nkorera hano rero yamfashije mu kumuvuza i Kabgayi ubu ameze neza, ikindi ubu nsigaye ntanga Ejo Heza nkanizigamira mu matsinda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko guha akazi uru rubyiruko mu guca amaterasi, ari ukugira ngo rubone amikoro, rukomeze kwiyubaka runubaka imiryango yarwo.

Ati “Kuba rero igihugu kiba cyazanye uyu mushinga ukabaha akazi ni ibintu byiza. Turabashishikariza kudapfusha ubusa amafaranga bakuramo, bakayakoresha akababyarira inyungu kandi bakanita ku murimo.”

Umuyobozi w’umushinga CDAT, Erneste Uzaribara, yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hose uyu mushinga umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 9000 muri hegitari ibihumbi 11 bateganya gukora.

Yavuze ko uyu mushinga mu myaka itanu uzamara, uzafasha abaturage benshi kubona akazi no guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

CDAT ni umushinga wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, ukaba ukorera mu turere 14.

Ni umushinga Leta y’u Rwanda yafashemo inguzanyo muri Banki y’Isi igera kuri miliyoni 300$. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rwahawe akazi mu gukora amaterasi
Shema Kambanda yavuze ko kuri ubu ateganya kwirihirira kaminuza abikesha amafaranga akura mu gukora amaterasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .