Nyaruguru: Undi Agronome yatawe muri yombi akekwaho kwiba ifumbire n’imbuto byagenewe abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Agronome w’Umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru yashyikirijwe inzego z’umutekano, akurikiranyweho kunyereza ifumbire y’ishwagara ndetse n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru avuga ko uwo Agronome witwa bikorimana Gilbert yari yahawe ifumbire n’imbuto y’ibirayi bigenewe abaturage ariko ntiyabibaha byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko bamufashe ku makuru bahawe n’abaturage.

Ati “Ni abaturage baduhaye amakuru; abaturage bamaze kumva mu bitangazamakuru ko Agronome wa Ruheru yafashwe, baraduhamagaye baduha amakuru ko na Agronome wabo yagiye yiba imbuto n’ifumbire dukurikiranye dusanga ni byo.”

Yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020 akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Muganza.

Afashwe mu gihe tariki ya 6 Gicurasi 2020, Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.

Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Busanze, Nyabimata, Kivu, Ruheru na Muganza haciwe amaterasi y’indinganire ndetse n’abaturage bahabwa imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro kugira ngobabone umusaruro utubutse.

Izo mbuto, ifumbire n’ishwagara bihabwa ba Agronome b’imirenge kugira ngo babigeza ku bahinzi, ariko bimaze kugaragara ko bamwe babaha ibituzuye kugira ngo basagure ibyo kugurisha.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubyiba ni ugucukura imyobo iterwamo ibirayi mu buryo butari bwo, aho basigamo intera nini hagati y’icyobo n’ikindi bagamije gusagura ifumbire, ishwaga n’imbuto.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwiyemeje gukora igenzura kugira ngo abatwara ibigenewe abaturage bibiryozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gutahura abanyereza ibyabo abasaba kubikomeza.

Yasabye abakozi kugira umuco wo gukorera mu mucyo birinda gutwara ibyagenewe abaturage.

Ati “Nasaba abakozi bagenzi banjye ko hari ibyo tugomba kwirinda tukanyurwa n’ibyo tugenerwa; ibigenewe abaturage ni iby’abaturage ntabwo dukwiye kugaragara mu bikorwa nk’ibi by’urukozasoni.”

Ingingo ya 10 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .