Nyaruguru: RRA yahaye ingo 260 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2018 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bishatsemo inkunga bafasha imiryango 260 yo mu Karere ka Nyaruguru kuva mu icuraburindi, babaha amatara akoresha ingufu ziva ku mirasire y’Izuba.

Iyo miryango 260 igizwe igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mirenge ya Mata na Kibeho.

Abo baturage bagaragaje ibyishimo batewe no kuba abagiraneza babafashije guca ukubiri n’agatadowa na buji.

Kalisa Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Mata, yavuze bacanaga agatadowa bikabarushya, “abana ntibige neza, ariko ubu babona uko basubiramo amasomo imuhira.”

Kwizera Jean de Dieu we yagize ati “Ubu natwe dukanda ku rukuta amatara akaka, twabaye abasirimu duca ukubiri no gucana za buji zajyaga ziteza inkongi.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe ari ikirenga kuko icyiciro cya mbere cy’amatara cyatanzwe igihugu kikiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko RRA yabavanye mu mwijima bakabona urumuri, ku buryo ari igikorwa cyubatse byimazeyo abacitse ku icumu.

Ati “Twabonye ko hari abatuzirikana.”

Komiseri Wungirije wa RRA ushinzwe Abasora, Mukashyaka Drocelle yavuze ko iki gikorwa kiba mu byo kwegera abaturage no kubagaragariza ko babari hafi, RRA isanganywe.

Kije mu gihe RRA ifatanije n’Urugaga rw’Abikorera, bari kwizihiza ku nshuro ya 16 Umunsi ngarukamwaka wahariwe gushimira Abasora.

Ni umunsi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 RRA imaze ishinzwe.

Uyu munyeshuri arerekana ko noneho basirimutse bakanda ku rukuta urumuri rukaza
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe imibereho myiza, KAYITESI Collette, yashimye RRA yafashije aba baturage ikabavana mu bwigunge
Aya matara yaka ku ngufu z'imirasire y'izuba
Hatahwa ku mugaragaro ingufu z'imirasire y'Izuba zatanzwe na RRA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza