00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: RIB yafunze abayobozi bakekwaho kunyereza umutungo

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 March 2025 saa 07:04
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Ndungutse Leon, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako karere, bakekwaho kunyereza umutungo.

Aba bombi bakekwaho kunyereza umutungo ungana na 3.308,000 Frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyaruguru, no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

RIB yatangaje ko abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko, kuko kunyurana nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko, kandi ikibutsa ko idateze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo bagahanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .