00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Mu tugari two ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hamaze kubakwa amavuriro 21

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 May 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Mu tugari 21 two mu Karere ka Nyaruguru turi ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 21 hagamijwe kwegereza ubuvuzi abaturage bahatuye.

Umwanzuro wo kubaka amavuriro y’ibanze n’ibindi bikorwa remezo mu buryo bwihuse mu tugari 22 turi ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru, wafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abaturage bakenera serivise z’ubuzima bikaba ngombwa ko bambuka bakajya kuzishakira muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanyashyaka Emmanuel, yavuze ko mu tugari 21 ayo mavuriro yamaze kuhagezwa kandi akora, hakaba hasigaye akagari kamwe kandi nako rizubakwamo biterenze umwaka utaha.

Ati “Iyo tuvuga umupaka dushyiramo n’inkengero z’ishyamba rya Nyungwe. Nk’uko rero buri kagari kagomba kugira ivuriro ry’ibanze, mu tugari 22 kugeza ubu utugari 21 twamaze kugezamo ayo mavuriro. Akagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza niko duteganya gushakira ivuriro ry’ibanze mu mwaka utaha.”

Murwanashyaka yavuze ko ayo mavuriro y’ibanze ari ku mupaka yose azashyirwa ku rwego rwa kabiri kugira ngo atange serivise zisumbuye zirimo gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi nko kuboneza urubyaro, kwisuzumisha atwite no kubyaza; kuvura indwara z’amenyo n’amaso n’izindi.

Ati “Ubu hasanzwe eshatu ziri ku rwego rwa kabiri ariko ubu izo duteganya mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2022/2023 ni izigera kuri 12.”

Amavuriro y’ibanze yamaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ni irya Mishungero na Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata na Cyanyirankora Murenge wa Kivu.

Bamwe mu baturage bo mu tugari two mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko amavuriro y’ibanze yabaruhuye ingendo bakoraga bajya kwivuza ku bigo nderabuzima.

Muhimpundu Jeaqueline wo mu Murenge wa Nyabimata ati “Mbere nakoraga urugendo nkajya ku kigo nderabuzima cya Ruheru nkagenda nk’amasaha atatu. Iyi nda ntwite ni iya gatanu naje kwipimisha. Ubwo nari ntwite inda ya gatatu nagiye kwa muganga ngerayo bigoranye ivamo. Kuba batuzaniye ivuriro hafi bizaturinda ibibazo nk’ibyo twahuraga nabyo.”

Mwiseneza Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Kivu yavuze ko mbere yajyaga ku kigo nderabuzima cya Munini akoze urugendo rw’amasaha ane.

Ati “Ubu naje hano nkoresheje iminota 30 kandi mbere nagendaga nk’amasaha ane ngiye ku Munini.”

Muri ayo mavuriro y’ibanze yo ku rwego rwa kabiri hazajya hatangirwa n’izindi serivise z’ubuzima zirimo gusuzuma no kuvura indwara zandura n’izitandura nka malaria, impiswi , ibicurane n’izindi.

Hari kandi gukurikirana imirire y’abana no kuzahura abagaburiwe nabi, gupima virusi itera Sida, gusiramura, kuvura ibisebe, gusuzuma igituntu n’izindi.

Kugeza ubu utugari twa Rukore, Remera, Kivu, Muhambara, Nyamirama, Uwacyiza, Kirarangombe, Mwoya, Fugi, Gihemvu, Nkakwa, Rubona, Nkanda, Shororo, Gahurizo, Uwumusebeya, Nteko, Gitita, Rutobwe, Mishungero, Kabere, Cyanyirankora na Ruhinga twamaze kugezwamo amavuriro y’ibanze

Mu tugari two ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Nyaruguru hamaze kubakwa amavuriro 21
Mu mavururo y'ibanze yo ku rwego rwa kabiri hatangirwa serivise zirimo kuvura indwara z'amaso
Poste de Santé zagerejwe abaturage mu tugari two mu Karere ka Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .