Ni umurambo wabonywe mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2024, n’abari bagiye mu mirimo yo gucukura mu birombe.
Abahageze mbere babwiye IGIHE ko bamubonye ari mu kirombe yapfuye, bagakeka ko yaba yiciwe ahandi bakaza kumujugunya muri icyo kirombe, kuko bashishozaga ngo barebe niba ari uwo muri ako gake hakabura n’umwe umumenya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyakane imyirondoro ye.
Ati “Turacyashakisha uko biteye neza, ntabwo turamenya aho yari aturutse kugeza ubwo yaguye muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha. Nta mukuru ye turamenya, gusa ubona ko ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 40.’’
Mu minsi ishize hari amakuru IGIHE yamenye yatangazwaga n’abaturage binubira urugomo rurangwa muri aka gace cyane cyane ahegereye ahitwa ku Kibuye cya Shali, aho banavugaga ko uyu mutekano muke uri mu bituma abifuza kuhasura bahaza baseta ibirenge, bagasaba ko hakongerwa imbaraga mu mutekano.
Gusa ubuyobozi bwo ntibwemerenya n’abaturage kuri icyo kibazo cy’umutekano muke, bwo buvuga ko nta kibazo kidasanzwe gihari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!