Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bw’Umwana witwa Bamporeze Association ku bufatanye n’Akarere ka Nyaruguru, mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi bafite aho bahurira no guharanira uburenganzira bw’umwana, kurushaho kugera ku ntego zabo.
Muri aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ibitaro bya Munini, yakomoje ku ngaruka ziva mu kubyara abana benshi badahuje ababyeyi bitewe n’ubusambanyi, agaragaza ko biba ari ukubinjiza mu buzima butari bwiza kuko ubushobozi bwo kubarera buba buri gukendera.
Ati ‘‘Ndebera umuryango babyaye karindwi, umugabo yarabataye, abana ntibajya kwiga, bazakura hehe ubushobozi? Hari abagabo njya mbona bareba umugore ufite ubushobozi akaba ari we asanga, yamara kubyara kane agahindura, nk’uhindura umwenda. Bamwe ntawugira umugore umwe, abagabo bagenda biruka henshi. Birakwiye ko umugabo aturiza mu rugo rumwe.’’
Nsabiyaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Ngoma, akaba Umuhuzabikorwa w’Inshuti z’Umuryango mu Karere ka Nyaruguru, na we yagaragaje ko hari bamwe mu bagabo bo muri aka Karere bakigaragara mu bikorwa by’ubusambanyi butuma babyara abana benshi, bigatuma abo babyaye batagira uburenganzira bwuzuye.
Ati ‘‘Ibi birahari bifatwa mu rwego rw’ubusambanyi. Ubona biba byakomotse mu makimbirane yo mu ngo, aho iyo umugabo n’umugore batabanye neza, benshi mu bagabo batangira gutekereza kujya gushurashura hanze, bikavamo ba bana benshi batifuzwaga.’’
Nsabiyaremye yakomeje avuga ko biyemeje guhera ubukanguramba ku ngo nshya z’abasore n’inkumi bitegura kurushinga, bigishwa ibyo kubana neza banerekwa ingaruka zo gucana inyuma.
Yongeyeho ko bananyuza inyigisho mu ruhame nko mu nama bereka abantu ingaruka zo kubyara abana benshi badahuje ababyeyi, banabibutsa ko kubyara abana hanze y’urugo ubwabyo bitera amakimbirane mu miryango n’ubundi.
Umukozi ushinzwe Uburere buboneye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Munyampeta Emmanuel, avuga ko imyitwarire nk’iyi ari imbogamizi ikomeye kandi ikwiye kurandurwa.
Ati ‘‘Birumvikana, ntabwo umugabo udashingiye hamwe mu rugo wabaye inshatsi mu bagore benshi, yakubahiriza inshingano asabwa nk’umubyeyi, kubera ko ubwenge bwe buba bwatatanye, umwanya akwiye guha urugo ntaba akiwufite, abari muri cya cyiciro by’ababyeyi bita ba ntibindeba, kuko kubyara abana ku bagore barenga nka batatu, bituma kurera bimurenga bikamunanira.’’
Yakomeje avuga ko iyo ubushobozi bubuze n’umwanya wo kujya mu ngo zose ukabura, bihita biba intandaro yo guhutaza bwa burenganzira bw’umwana nko kumubonera imyambaro, kumwishyurira ishuri, ibiribwa, kumurera bya kibyeyi mbese ibyo asabwa byose birenga ubushobozi bwe kuko yabyaye abana henshi.
Yahise yamagana ingeso y’ubushoreke n’ubuharike kuko ari imico mibi.
Yongeyeho ko ababyeyi nk’aba baba batanga n’urugero rubi ku bo babyara, anavuga ko akenshi ababyawe muri ubwo buryo usanga bakuranye ingeso mbi bakaba umuzigo kuri Leta, ari n’aho yahereye abasaba abayobozi n’ababyeyi muri rusange gufasha mu guhangana n’ingeso nk’izi kuko zimunga iterambere ry’imiryango n’iry’igihugu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!