Nyaruguru: Ingo 684 zasohotse mu makimbirane mu zisaga 760 zarimo umwiryane, izindi zirasenyuka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 habaruwe ingo 767 zabanaga mu makimbirane zitangira gufashwa kuyavamo, none kuri ubu izigera kuri 684 zamaze kuyasohokamo.

Kugira ngo izo ngo zive mu makimbirane byagizwemo uruhare n’ubuyobozi ku nzego z’ibanze ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere barimo Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC.

Umukozi ushinzwe ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Nyaruguru, Murebwayire Maureen, yavuze ko imiryango myinshi bayifashije kuva mu makimbirane.

Yagize ati “Ingo 767 ni yo twari dufite iri mu makimbirane, iyo twafashije kuyavamo ni 684, abandi baratandukana byemewe n’amategeko.”

Umwe mu miryango yabanaga mu makimbirane ni uwa Murangizi Théoneste na Dusabe Jeanne, wo mu Kagari ka Nkakwa mu Murenge wa Nyagisozi.

Bombi bemeza ko kubana mu makimbirane byabatezaga ibibazo bitandukanye birimo ubukene, kudaha abana babo uburere bwuzuye n’ibindi.

Dusabe avuga ko we n’umugabo we bahoraga mu ntonganya no kurwana bikamuviramo kwahukana kenshi.

Yagize ati “Yazaga yasinze akankubita no mu buriri akampohohotera. Nta kintu twari dufite nta n’itungo na rimwe twari tworoye kuko twahoraga mu nduru gusa.”

Umugabo we Murangizi Théoneste we avuga ko hari n’ubwo yazaga yasinze batinda kumukingurira agasenya idirishya ry’inzu akarinyuramo agakubita umugore.

Ati “Ibyacu byari ibibazo gusa kuko nta munsi wiraga tutagiranye ibibazo. Turashimira ubuyobozi bwadufashije bukatwigisha bukatugira inama, ubu tubanye neza nta kibazo.”

Nyuma yo gusohoka mu makimbirane, uyu muryango wabashije kwiyubakira inzu zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 6 Frw. Woroye inka, ingurube n’ihene byose biwufasha mu iterambere.

Gushyira hamwe no gusezerera amakimbirane byanawufashije kwihaza mu biribwa aho usigaye ufite n’igipimo cy’ikawa.

Umukozi muri RWAMREC ukorera mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, Kamungu Bernadette, avuga ko ihohoterwa iyo ridakumiriwe, usibye kongera agahinda n’ubukene mu rugo rishobora no gutuma abantu bicana.

Ati “Twebwe twahisemo gufata iya mbere mu kurirwanya (ihohoterwa) kuko ryangiza ejo hazaza h’imiryango n’abana bayikomokaho. Muri aka karere twatangije ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kwigisha abaturage ububi bw’amakimbirane kandi twizeye ko buzatanga umusaruro.”

Mu Karere ka Nyaruguru, uyu muryango uhafite abantu bari mu matsinda agamije kurwanya ihohoterwa aho abayarimo bashinzwe kumenya no gutanga ubujyanama ku miryango ibana mu makimbirane ari nacyo cyafashije aka karere kugira imibare myinshi y’imiryango yasezereye amakimbirane mu 2020.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Colette, avuga ko gusezerera amakimbirane burundu bishoboka.

Ati “Imiryango ibanye nabi irahinduka icyo biba bisaba ni uko bagira ababibafashamo gusa. Dufite imiryangpo itanga ubuhamya bw’uko yahindutse ibanye neza. Bisaba uruhare rwa buri wese yaba abafitanye ikibazo, abayobozi, abafatanyabikorwa n’abandi.”

Abubatse ingo basabwe guharanira kubagarira urukundo rwabahuje kugira ngo rube umusingi w’iterambere ry’urugo.

Imiryango yasohotse mu makimbirane mu mwaka wa 2020 yahawe urupapuro rw'ishimwe
Ingo zigera kuri 684 zo mu Karere ka Nyaruguru zafashijwe kuva mu makimbirane mu 2020
Murangizi Théoneste n'umugore we Dusabe Jeanne bashimiwe ko bumviye inama bagiriwe bakava mu makimbirane
Murangizi Théoneste na Dusabe Jeanne bari imbere y'inzu biguriye bamaze kujya inama no kumvikana
Umukozi muri RWAMREC ukorera mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, Kamungu Bernadette, avuga ko ihohoterwa iyo ridakumiriwe hakiri kare riteza ibibazo byinshi
Umuryango wa Murangizi na Dusabe Jeanne woroye inka nziza waguze nyuma yo kumvikana no kuva mu makimbirane
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Colette, avuga ko gusezerera amakimbirane burundu bishoboka
Imiryango yavuye mu makimbirane yahawe ishimwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .