Nyaruguru: Imihigo ni yose ku baturage bari kubakirwa kaburimbo inyura ku butaka butagatifu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Kamena 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru batuye mu gice cyatangiye kubakwamo umuhanda wa kaburimbo bavuga ko bayitezeho impinduka ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza.

Uwo muhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66, watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

N’ubwo ibikorwa byo kuwubaka byari byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, kuri ubu byarasubukuwe ndetse birarimbanyije.

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Rusenge, Kibeho na Minini baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira Perezida Kagame Paul wabemereye uwo muhanda uri kubakwa bakavuga ko bawitezeho kuzamura iterambere ry’agace batuyemo.

Nkurunziza Alphonse uhinga icyayi avuga ko yiteguye kugura imodoka izamufasha mu kazi ke.

Yagize ati “Nanjye nzagura imodoka bakimara kuwurangiza izajya imfasha mu kazi kanjye kajyanye n’ubuhinzi nkora bw’icyayi.”

Nyiransabiyaremye Donatille we yavuze ko “Ni ibintu twishimiye kuko umuhanda wacu watangiye kuba mwiza kandi twizeye ko ibiciro byo kujya mu Karere ka Huye bizagabanuka kandi tukagenda neza nta vumbi riri mu muhanda.”

Simugomwa Emmanuel avuga ko umuhanda wa kaburimbo uzamufasha kwagura ibikorwa bye agashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu asanzwe akora birimo inkweto, impira yo gukina, imikandara n’ibindi.

Ati “Ndashaka gushinga uruganda rukora inkweto, imipira yo gukina ku buryo nabasha kwigisha n’abandi noneho tugashobora gukora ibintu byinshi umusaruro ukiyongera.”

Umwe mu bayobozi ba sosiyete itwara abagenzi mu modoka mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko kubakirwa kaburimbo bizatuma bongera imodoka bakagabanya n’igiciro cy’urugendo.

Ati “Umuhanda ugiye kuba mwiza, bizadufasha kugira imodoka ziramba, abagenzi dutwara bagerereyo igihe, ibiciro bigabanuke. Ni ibintu byiza kuri twe no ku bagenzi dutwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko uwo muhanda witezweho impinduka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni igikorwa remezo gikomeye cyane ku Karere ka Nyaruguru, ku Murwa wa Kibeho no ku Ntara y’Amajyepfo n’igihugu cyose kuko kizateza imbere abaturage, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.”

Avuga ko ari amahirwe yo kuzamura urwego rw’ubucuruzi cyane cyane haza abashoramari bakora imishinga minini irimo kubaka amahoteli.

Nyaruguru nk’Akarere kabonekamo umusaruro w’icyayi cyoherezwa ku masoko mpuzamahanga bizorohera amakamyo agipakira kugera aho kiri no kugitwara neza.

Habitegeko avuga ko kaburimbo izafasha n’abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ku buryo bworoshye kuko n’ikiguzi kizagabanuka kandi n’imigenderanire hagati ya Nyaruguru n’utundi turere izoroha.

By’umwihariko i Kibeho ku butaka butagatifu hari icyizere ko hazongerwa ibikorwa remezo birimo amahoteli, amacumbi n’izindi nzu zakira abarenga ibihumbi 600 bahaza buri mwaka.

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66, biteganyijwe ko uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari hafi 70. Mu kuwubaka kandi hazashyirwamo n’imihanda yo mu Mujyi wa Kibeho ingana na kilometero zirindwi.

Habitegeko avuga ko byamaze kwemezwa ko hazashamikiraho indi mihanda ya kaburimbo ifite kilometero 24. Iyo ni Munini- Gatunda-Nshili hamwe na Nyagisozi/Maraba-Nyakibanda.

Ati “Ni ukuvuga ngo niwuzura tuzaba dufite imihanda mishya ya kaburimbo ya kilometero zigera ku 100.”

Abaturage bo muri Nyaruguru basabwe gukomeza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’akarere no kwigirira icyizere ko baharanira kugera ku iterambere rirambye.

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko umuhanda bari kubakirwa bawitezeho iterambere
Aho abagenzi bakirirwa i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutunganywa
Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari hafi 70
Ibinyabiziga byatangiye kuwunyuramo bigenda neza nta vumbi n'imikuku
Umuhanda mushya wa kaburimbo uzafasha abaturage kunoza ubuhahirane no kugeza umusaruro ku isoko
Ibikorwa byo kubaka uyu muhanda byari bysubitswe kubera Icyorezo cya COVID-19
Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66 watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021
Nkurunziza Alphonse uhinga icyayi avuga ko yiteguye kugura imodoka izajya imufasha mu kazi ke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .