00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: IBUKA yatangije icyumweru cyo kwita by’umwihariko ku barokotse Jenoside b’intege nke

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 March 2025 saa 09:11
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA watangije icyumweru cyo kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri gahunda yiswe ‘Survivors in Community, Intango y’Ubudaheranwa’.

Cyatangijwe ku wa 29 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Ngera.

Iyi gahunda ibaye ku nshuro ya kabiri mu gihugu, igamije kwita ku barokotse Jenoside b’abanyantege nke bagikeneye gufatwa akaboko bagasindagizwa, ngo bibarinde kwiheba mu bihe byo kwibuka.

Perezida IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko binyuze mu bufatanye n’izindi nzego hazafashwa abarokotse Jenoside, aho bazasurwa aho baba, hakarebwa ibibazo bahura na byo bishingiye ku mibereho, ubukungu n’ubuzima.

Ati “Muri uyu mwaka IBUKA yiyemeje gukora iki gikorwa kuko twabonye hari abantu bagikeneye ukubuko ngo batizwe imbaraga, kubera ingaruka z’ibikomere batewe na Jenoside, kuko bigaragara ko bakeneye inkunga kurenza abandi.”

Yavuze ko hateganyijwe kuvuza abantu 2016 bafite ibibazo byihariye by’ubuzima, hatangwe inka 500 ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na mituweli ku batishoboye ibihumbi 10, ndetse hanaremerwe urubyiruko 100, ruhabwa amafaranga yo gutangira imishinga.

Yakomeje ahamagararira abantu n’ibigo bitandukanye gufasha muri iyi gahunda, kugira ngo bagere ku mubare munini w’abakeneye ubu bufasha.

Muri iyi gahunda ishyirahamwe ry’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda, ryafashe iya mbere mu gutera inkunga iki gikorwa batanga asaga miliyoni 30 Frw, azafasha mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu Karere ka Nyaruguru.

Havugimana Innocent, wo mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera, watangiye kubakirwa inzu, yavuze ko Jenoside yabaye abana n’ababyeyi, nyuma akarokoka asanga iwabo barahashenye.

Yubakiwe inzu bijyanye n’amikoro igihugu cyari gifite icyo gihe, none ubu yarashaje ndetse n’imvura iyo iguye irava akarara ahagaze.

Uyu musaza wibana yakomeje ati “Imvura yagwaga nkanyanyigirwa, nkagira ubwoba ko n’inzu yangwaho, bikanyongerera agahinda, ariko ubu nongeye kugira icyizere cy’ubuzima kuko iyi nzu niyuzura nzongera ngasusuruka.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yashimiye IBUKA yatekereje iki gikorwa kuko gitumana hari abaturage bava mu bwingunge, ahamagararira abandi bafatanyabikorwa kugera ikirenge mu cy’abandi babikoze, batanga inkunga yabo mu gushyigikira IBUKA muri iki gikorwa.

Yakomeje asaba abatishoboye baremewe gufata neza ibyo bahawe, kugira ngo bizabagirire akamaro ndetse binakagirire abaturanyi.

Yanaboneyeho gusaba inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kurinda umutekano w’abarokotse babarindana n’ibyabo, kuko hari abatabifuriza ineza bashobora kwangiza ibyo batunze, kugira ngo basubire habi bahoze.

Yasabye Abanyarwanda bose kuzitwara neza mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 igihugu kitegura kwinjiramo.

Gahunda ya ‘Survivors in Community’ yatangiye muri Werurwe 2024, ihereye mu Karere ka Gisagara.

Kuri iyi nshuro IBUKA yagabiye abarokotse Jenoside inka eshanu abatishoboye, hatangizwa imirimo yo kubaka inzu ebyiri z’abatishoboye, ndetse hanatangwa Mituweli ku bantu 333.

Iyi gahunda yanahuriranye n’igikorwa cyo kwimura imibiri isaga 250 y’abishwe muri Jenoside yari iruhukiye mu mva za Nyanza na Nyamirama, ikaba igiye gutunganywa ikazashyingurwa mu Rwibutso rwa Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu, mu Karere ka Huye, muri gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso.

Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe miliyoni 1 Frw azavamo Mituweli y'abaturage 333 batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Hanabayeho igikorwa cyo gusuzuma abantu harebwa uko ubuzima bwo mu mutwe bwabo bumeza, hasuzumwa abarenga 140
Bamwe mu baturage bari mu gikorwa cyo kwimura imibiri yari mu mva rusange y'Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Ngera, muri Nyaruguru
Imibiri y'abishwe muri Jenoside yakuwe mu mva rusange, aho igiye gutunganywa ikazashyingurwa mu Rwibutso rwa Nyumba, mu Karere ka Huye
Inzu ya Havugimana Innocent yari ishaje ndetse isigaye iva. Ubu bagiye kumwubakira indi
Minisitiri Dr Mugenzi Patrice, ari kumwe na Meya Murwanashyaka Emmanuel w'Akarere ka Nyaruguru ndetse na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice
Minisitiri Dr. Mugenzi ari kumwe na Kanyagisagara Justin usanzwe ari Umuyobozi wa Sendika y'abashoferi b'amakamyo
Minisitiri Dr. Mugenzi yasabye abayobozi kuzita ku mutekano w'abaturage by'umwihariko uw'abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka Igihugu kigiye kwinjiramo
Mukakarambizi Immaculée, wo mu Kagari ka Bitare, muri Ngera, yashimiye ubuyobozi bwamutekereje akaba agabiwe inka yaherukaga mbere ya Jenoside
Havugimana, ari kumwe na Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice, mu itangizwa ry'imirimo yo kubaka inzu ye
Ingabo z'u Rwanda na zo ziri mu bari gufatanya na IBUKA kubakira abatishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .