Nyaruguru: Hatashywe ibyumba by’amashuri bishya 71 mu bisaga 500 bigomba kubakwa (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Nyaruguru hatashywe ibyumba by’amashuri 71 byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse n’umubare w’abana bava mu ishuri kubera imbogamizi yo kujya kwiga kure.

Ibyo byumba biri kumwe n’ubwiherero 96 byatashwe kuri uyu wa Kane, igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ari kumwe n’abayobozi batandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru.

Ibyo byumba by’amashuri byatashwe biri mu mirenge itandukanye. Mu Murenge wa Ngoma hatashywe ibyumba 11; Kibeho 10; Ngera 20; Nyabimata 8; Muganza 6; Mata 4; Kivu 3; Ruheru 5 na Cyahinda 4.

Ibyumba byatashwe byubatswe mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Leta yo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko byubatswe na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi. Yavuze ko bateganya kubaka ibyumba by’amashuri 529 harimo ibigera kuri 300 bizubakwa na Leta y’u Rwanda n’ibindi 229 bizubakwa n’abafatanyabikorwa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko ibyumba by’amashuri byatashywe bizatuma abana babo biga neza bisanzuye bakabasha gukurikira amasomo neza.

Niyimpa Silas wo mu Murenge wa Cyahinda ati “ Mfite abana batatu biga kuri iri shuri ribanza rya Rutobwe. Amashuri yari makeya ku buryo abana bicaraga mu ishuri bacucitse, rero ibi byumba bizagabanya ubucucike ku buryo abana bakurikirana amasomo neza.”

Aba baturage kandi bavuga ko nabo bashyizeho uruhare rwabo mu kubyubaka kuko batanze umuganda; bemeza ko bazakomeza gushyigikira uburezi bohereza abana babo ku mashuri ndetse banabaha ibikoresho bakeneye ari nako bakurikirana imyigire yabo umunsi ku wundi.

Ntakirutimana Evariste we yavuze ko yagiye gusura umwana we ku ishuri asanga mu cyumba kimwe higira abanyeshuri barenga 70 bimutera impungenge.

Ati “Ubu turizera ko bagiye kwiga ari bakeya batarenze nka 30 bakamenya kuko kubera ko bigaga ari benshi ntabwo babashaga kwiga neza.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Akarere ka Nyaruguru avuga ko ari ko ka mbere muri iyo ntara mu kubaka ibyumba by’amashuri bishya.

Ati “Nk’uko muri indashyikirwa muri mituweli n’ubundi Akarere ka Nyaruguru ni ko ka mbere mu Ntara y’Amajyepfo mu kuzuza ibi byumba muri iki cyiciro cya mbere, bizadufasha kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana bacu.”

Yashimiye abaturage ababwira ko ubuyobozi bw’akarere butari kubigeraho batabigizemo uruhare.

Yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi guteza imbere uburezi batanga umusanzu wabo mu kubaka ibyumba by’amashuri kandi birinda ko hari umwana wavutswa amahirwe yo kwiga.

Bamwe mu barimu bavuze ko kwigisha abana bisanzuye bizatuma bakurikira amasomo neza
Basabwe gukomeza kugira ubufatanye mu guteza imbere uburezi
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Akarere ka Nyaruguru ko kari imbere y'utundi two muri iyo ntara mu kubaka ibyumba by'amashuri mu cyiciro cya mbere
Ibi byumba by'amashuri bizatangira kwigirwamo muri Nzeri 2020
Ibyumba by'amashuri byatashywe mu Karere ka Nyaruguru byitezweho kugabanya ubucucike mu mashuri
Ibyumba byatashywe byamaze kugezwamo ibikoresho nkenerwa birimo intebe
Mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Nyaruguru hatashywe ibyumba by'amashuri bishya 71
Ni ibyumba byubatswe na Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi
Ni igisubizo ku bana bataga ishuri kubera imbogamizi yo kujya kwiga kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .