Nyaruguru: Hari gushakishwa uwabyaye uruhinja akaruta mu musarani

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Kanama 2020 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Mu musarani wo mu gasantere ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, habonetse uruhinja rwajugunywemo n’umuntu utaramenyekana.

Uwo musarani uri mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Runyombyi mu nzu ikunze gucumbikamo abantu batandukanye bayikodesha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze, Ndamuramya Fidèle, yabwiye IGIHE ko umugabo wari wahawe ikiraka cyo kuvidura uwo musarani ari we wabonye urwo ruhinja ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ati “Ubwo baviduraga umusarani babonye umufuka urimo imyenda barebyemo basanga ni uruhinja rwajugunywemo. Umubiri wari warangiritse ku buryo bigaragara ko rwajugunywemo hashize nk’imyaka ibiri.”

Akomeza avuga ko ababibonye bahise babibwira ubuyobozi, nabwo bubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi.

Ati “Twahise tubimenyesha Polisi na RIB baza kureba uko bimeze, ubu bahise batangira gushakisha umuntu waba warakuyemo inda akajugunya uruhinja mu musarani.”

Ndamuramya avuga ko uwo musarani ari uw’urugo rukunze gucumbikamo abantu batandukanye ku buryo bigoranye guhita bamenya uwajugunyemo urwo ruhinja.

Yasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha kuko bihanwa n’amategeko. By’umwihariko yasabye abakobwa kwirinda gutwara inda zitateguwe kuko akenshi ari bo bagaragara bazikuyemo cyangwa bajugunye abana babyaye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .