00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hakenewe asaga miliyoni 600 Frw yo kubakira abatishoboye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 May 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko hakenewe ingengo y’imari ya miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa byo kubakira abatishoboye kugira ngo imibereho yabo ibe myiza.

Mu bazubakirwa harimo abasanzwe baba mu nzu zimeze nka nyakatsi, izangijwe n’ibiza, izasenyutse burundu n’abatuye mu manegeka.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yerekana ko habaruwe imiryango 62 idafite aho kuba, imiryango 40 ituye mu manegeka, inzu 966 zimeze nka nyakatsi n’inzu 116 zangijwe n’ibiza.

Muri izo nzu 116 zangijwe n’ibiza harimo 61 zasenyutse burundu na 55 zavuyeho ibisenge.

Akarere ka Nyarurugu kiganjemo imisozi miremire ku buryo ibiza by’imvura bikunze gusenyera abaturage iyo hatabayeho uburyo bwo kuyobora amazi cyangwa ibisenge by’inzu bigasamburwa n’umuyaga iyo bitaziritse neza.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanyashyaka Emmanuel, yavuze ko hakenewe amafaranga agera kuri miliyoni 600 Frw yo kubakira abatishoboye.

Ati “Kugira ngo dutunganye imiturire, udafite icumbi ashobore kuribona cyangwa umuntu ufite inzu ishaje ikeneye amabati ashobore kuyabona, uyu munsi ni uko ibijyanye no kubaka tumaze kugira iteganyabikorwa ringana na miliyoni 609 Frw.”

Usibye aba bagiye kubakirwa, mu minsi ishize hubakiwe imiryango 15 itaragiraga aho kuba, imiryango 436 yabaga mu nzu zitameze neza, ingo 2031 zitagiraga ubwiherero bwujuje ibisabwa, n’ingo 586 zararanaga n’amatungo mu nzu zifashwa kubaka ibikoni n’ibiraro ziyashyiramo.

Bamwe mu bubakiwe bavuga ko basigaye babayeho neza kuko baryama bagasinzira.

Niyitegeka Jeannne ati “Baduhaye inzu nziza tuyimazemo ibyumweru bibiri ariko nsigaye nsinzira neza kandi n’abuzukuru banjye bararyama bagasinzira neza.”

Ibikorwa byo kubakira abatishoboye bijyana no kubigisha gufata neza inzu bahawe n’ibikoresho birimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanyashyaka Emmanuel, yavuze ko hakenewe amafaranga agera kuri miliyoni 600 Frw yo kubakirwa abatishoboye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .