00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Hafashwe amabaro y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu buryo bwa Magendu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 September 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Nzeri, yafashe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu n’abantu batatu bari bayikuye mu Burundi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko iyi myenda yafatiwe mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Nkanda mu murenge wa Busanze, ahagana saa kumi n’igice z’urukerera, ubwo abantu batatu bageragezaga kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Yagize ati “Mu rukerera ahagana saa kumi n’igice nibwo abantu batatu bari bikoreye amabaro atatu y’imyenda ya Caguwa, bakimara kubona inzego z’umutekano ubwo zari ziri ku burinzi, batuye hasi ayo mabaro y’imyenda bari binjije mu gihugu bayikuye mu gihugu cy’u Burundi baratoroka. Ayo mabaro yose uko ari atatu yahise ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyaruguru, mu gihe hagishakishwa abari bayikoreye.”

SP Kanamugire yasabye abantu kwirinda magendu n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, abibutsa ko Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi idindira ryabwo rigira ingaruka no ku iterambere ry’umuturage.

Mu cyumweru gishize, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafatiye abandi bantu batandatu mu mudugudu wa Bususuruke, Akagari ka Kagano, umurenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe bari mu modoka itwara abagenzi bafite magendu y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 200 bari bakuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abari bikoreye aya mabaro bahise biruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .