Abo bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabo wabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho mu Mudugudu w’Agateko.
Abo batawe muri yombi barimo abagore batatu n’abagabo bane, bose bakaba bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 40.
Bakekwaho kwiba abaje gusengera i Kibeho, aho babashikuzaga ibyo bafite cyane cyane amasakoshi na telefone ariko hari n’abivangaga nabo mu kivunge nk’abajyanye na bo gusenga bakaza kubiba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yabwiye IGIHE ko bashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse aboneraho no kuburira abishora mu bikorwa nk’ibyo.
Yagize ati “Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye. Turaburira kandi abishora mu byaha ko Polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata. Nibave mu byaha ahubwo bafatanye n’abandi mu gukumira no kubirwanya batangira amakuru ku gihe”.
Abo barindwi batawe muri yombi i Kibeho muri Nyaruguru nyuma y’abandi umunani baherutse gufatirwa mu Murenge wa Muganza, bakekwaho kwiba abaturage amatungo, imyaka, gukoresha ibiyobyabwenge n’urundi rugomo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!