Byabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2025, mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyaha cy’ubujura, kigaragara mu karere ka Nyaruguru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyeppfo, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi ari abo mu Murenge wa Munini, mu tugari n’imidugudu itandukanye.
Yavuze ko Polisi yazindutse ibashakisha, igafata abasore 07 bakekwaho ubujura butandukanye harimo gutega abantu bagamije kubambura ibyo bafite, kwiba imyaka ndetse hakaba harimo n’uwengaga inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka nyinshi zirimo guteza umutekano muke, guteza uburwayi butandukanye n’ibindi.
Yagize ati “Ni byo koko, abafashwe ubu bafungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kibeho.”
Yashimye ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru, akomeza ashishikariza n’abandi bose kutihererana amakuru ku banyabyaha kugira ngo ibyaha bikomeze gukumirwa.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.
Uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Muri Nzeri 2024 Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ya 2023/2024, yerekanye ko icyaha cy’ubujura cyiganje mu Nkiko z’u Rwanda muri uwo mwaka w’Ubucamanza, aho inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326.
Ugereranyije na 2022/2023, usanga ibi byaha byariyongereye kuko muri uwo mwaka urukiko rwari rwakiriye dosiye 9.979.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!