00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Barindwi bafatanywe imyenda ya caguwa bayivanye i Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro, yafashe abantu barindwi bari bafite ibiro 300 bya magendu y’imyenda ya caguwa bari bavanye mu Burundi. Bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini, Akagari ka Giheta.

Imyenda yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 ni amabalo atandatu n’indi myenda irengaho yari mu mifuka itatu. Ba nyirayo bari bahaye akazi abaturage batanu ari na bo bari batwaye iyo myenda ku magare ariko bari kumwe na bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu rukerera saa kumi n’imwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagiye mu gihugu cy’abaturanyi gukurayo imyenda ya caguwa ya magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafatiye mu nzira barimo kwinjira mu Rwanda bafite iriya myenda bavuye mu Burundi.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu ahubwo bakajya batanga amakuru igihe babonye abacuruza ibicuruzwa bya magendu.

Yagize ati “Buri gihe tubwira abantu ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’Igihugu tukabasaba gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, byongeye iyo bafashwe barafungwa ndetse bakanahomba. Abantu bishora mu bucuruzi bwa magendu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora kwitiranywa n’abagizi ba nabi baje mu gihugu bakaba bahasiga ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu bucuruzi bwa magendu babashukishije amafaranga. Yabakanguriye kandi gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kujya bafatirwa mu bintu batazi kuko hari abashukishwa amafaranga bagakoreshwa mu kwambutsa za magendu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Munini naho ibicuruzwa bijyanwa ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Huye.

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .