Nyaruguru: Babiri bafatanwe imiti y’amatungo bacuruzaga mu buryo bwa magendu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru yafashe abantu babiri bacuruzaga ibinini bivura inka bigera ku 1,750 byari mu dupaki 70.

Abafashwe harimo umugabo w’imyaka 31 n’undi w’imyaka 35, bose bavuka mu murenge wa Cyahinda ariko bafatiwe mu murenge wa Nyagisozi yose yo mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko aba bagabo bafashwe n’abapolisi bakorera mu murenge wa Nyagisozi mu muhanda uva mu isoko ry’ahitwa Viro berekeza mu karere ka Huye.

Yagize ati “Gufatwa kw’aba bagabo byagizwemo uruhare n’abaturage bahaye amakuru Polisi bayibwira ko umwe muri bo acuruza imiti y’amatungo mu buryo butemewe n’amategeko kandi iyo miti ayikura mu Burundi mu buryo bwa magendu ndetse banababwira isaha azanira iyo magendu."

CIP Twajamahoro avuga ko abapolisi bakimara kumenya aya makuru bateguye igikorwa cyo kubafata. Babafashe ari mu gitondo tariki ya 29 Mutarama, bafatwa bari kuri moto.

Nyir’imiti n’uwari utwaye moto bakimara gufatwa, nyir’imiti yavuze ko ibyo binini yari abijyanye mu karere ka Huye ariko ntiyavuga uwo yari abishyiriye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yibukije abaturage ko uruhare rwabo rukenewe mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe kuko iyo miti nta wakwizera ko yari yujuje ubuziranenge.

Yagize ati“Biriya binini nta muntu uzi inkomoko yabyo neza, wasanga biba bishaje umuturage yabimuguraho akabiha inka ye cyangwa andi matungo agapfa."

Usibye ibyo binini by’amatungo byafashwe, hari amakuru atangwa n’abaturage ko uwabicuruzaga asanzwe akura ibindi bicuruzwa mu Burundi akabizana mu buryo bwa magendu.

CIP Twajamahoro yagaragarije abaturage ko magendu ari mbi isubiza inyuma ubukungu bw’igihugu kuko abayicuruza baba batatanze imisoro kandi ariyo yubaka igihugu. Yabasabye kujya bagaragaza abacuruza magendu hakiri kare.

Abafashwe bombi bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze ibihumbi bitanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .