Nyaruguru: Asaga miliyoni 8 Frw amaze gucibwa abarenga 600 batubahirije amabwiriza yo gukumira Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 Mata 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Abaturage 653 bo mu Karere ka Nyaruguru bamaze gucibwa amafaranga y’amande asaga miliyoni 8 Frw kubera ko bafatiwe mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ryacyo isaba abaturage kuzubahiriza.

Izo ngamba zirimo gufunga amashuri, insengero, utubari n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ndetse bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza kandi bakagira isuku bakaraba amazi n’isabune inshuro nyinshi.

Ingendo mu modoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange, moto n’amagare byarahagaritswe, abaturage basabwa kuguma mu rugo birinda ingendo zitari ngombwa. Ibikorwa by’ubucuruzi byarafunzwe hasigara ahacururizwa ibiribwa na farumasi zibonekamo imiti.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko muri rusange abaturage bamaze kubyumva kandi amabwiriza bayubahiza ariko hari abakora amakosa arimo gufungura utubari no kugaburira abantu muri resitora.

Abafashwe barigishwa babisubira bagahabwa ibihano birimo gucibwa amande no gufungwa.

Ati “Kuva amabwiriza yatangira gushyirwa mu bikorwa tumaze kubona bamwe bayarenzeho tukabigisha ariko hari n’abo duhana. Tumaze guhana abantu 653, twabaciye amande angana na miliyoni umunani n’ibihumbi 671 Frw; hari n’abandi barindwi bafunzwe.”

-  Kubahiriza amabwiriza ni wo muti urambye wa COVID-19

Habitegeko yibukije abaturage ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ari wo muti urambye wo kugitsinda burundu ubuzima bugakomeza.

Ati “Uko buri wese ayubahiriza ni ko uru rugamba rwo gutsinda icyorezo tuzarutsinda ubuzima bugakomeza.”

Yasabye abaturage gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi bibanda ku birayi, ibigori, ingano n’icyayi nk’ibihingwa bikunda ubutaka bwabo kugira ngo muri iki gihe bimwe mu bikorwa byafunzwe batazahura n’ubukene cyangwa inzara.

Habitegeko yavuze ko kugeza ubu nta muntu n’umwe uragaragaraho icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Nyaruguru, bityo abaturage bakwiye kwitwararika kugira ngo kitahagera.

Usibye abafashwe bafunguye utubari hari n’abandi bagera kuri 21 baguwe gitumo bagiye gusengera mu nzu yahoze ituwemo n’umucekuru wimuwe mu manegeka mu Murenge wa Ndera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .