Nyaruguru: Agronome yatawe muri yombi akekwaho kwiba imbuto n’ifumbire byagenewe abaturage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Agronome w’Umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru yafashwe n’inzego z’umutekano, akurikiranyweho kunyereza ifumbire y’ishwagara ndetse n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage.

Meya w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François yemereye IGIHE ko uwo muyobozi yatawe muri yombi, nyuma y’amakuru bagejejweho n’abaturage.

Uwo muyobozi ngo yari yahawe ifumbire y’ishwagara n’imbuto y’ibirayi byo guha abaturage ngo babyifashishe ahaciwe amaterasi y’indinganire mu murenge wa Ruheru, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro.

Uwo muyobozi amaze kubihabwa, ngo yagiye ajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi agategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike abone ibyo asagura.

Meya yagize ati “Icyo twabonye mu mirima n’uko yagendaga yongera umwanya ukwiriye hagati y’urubuto n’urundi, ku buryo niba ikirayi giterwa kuri sentimetero 50, we yashyiragamo nka metero inarenga. Urumva ni ubugizi bwa nabi.”

Habitegeko yongeyeho ko uwo muyobozi yafashe ibirayi bimwe n’ifumbire, akabishyira umucuruzi ngo abimucururize ari nabwo abaturage babimenyaga bakabimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru turabikurikirana turabifata. Aho twabifatiye umuturage yari yagiye gushuka ngo ajye abimucururiza nawe yarabitwemereye. Kugeza ubu ntituzi ibyo yagurishije. Ibyo dufite ni ibyo twasanze bisigaye ariko uwo munsi batubwiraga ko bamaze kugurishaho ibilo 200, ariko ibyagurishijwe mbere n’ibyo yahaye abandi ntitubizi.”

Agronome yafashwe afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Remera muri Nyaruguru.

Ingingo ya cumi y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .