00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Igwingira n’imirire mibi ku bana byagabanyutseho 2%

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Akarere ka Nyaruguru kamaze kugabanya 2% ku mubare w’abana bagwingiye n’abafite imirire mibi mu myaka itanu kuva mu 2017, ni mu gihe u Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 ruzaba rwagabanije abana bagwingiye n’abafite imirire mibi ku kigero gifatika.

Ibi byatangajwe Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022 n’Umuyobozi ushinzwe amarerero (ECDs) muri aka Karere Nsabumuremyi Janvier aho muri 2017 bari bafite abana bari bafite imirire mibi bangana na 41% ubu bakaba bageze kuri 39%.

Mu bushakashastsi kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC giherutse gukora cyasanze iyi mibare yaragabanutse ku kigero cya 34%.

Ibi babifashishwemo n’ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibi bibazo zirimo no guha abana n’ababyeyi babo ifu ya Shisha Kibondo.

Iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana imaze imyaka itanu iterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wayo, SPRP.

Ni umushinga uri mu cyiciro cyawo cya nyuma. Iyi niyo mpamvu RBC yatangiye kuzenguruka mu turere uyu mushinga ukoreramo ngo harebwe aho guhangana n’iki kibazo bigeze.

SPRP ikorera mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Nyabihu, Rusizi Karongi, Ruhango, Bugesera, Ngororero na Rutsiro.

Mu karere ka Nyaruguru ibi bikorwa byatangiriyemo, uyu mwaka hateganyijwe ingengo y’imari y’ibihumbi 100$ [miliyoni 100Frw] yo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Abaturage bahawe bimwe mu biribwa byifashishwa mu gutegura indyo yuzuye harimo n’ifu ya Shisha Kibondo bavuga ko iyo itahaba ubu baba bari kubara indi nkuru itanogera amatwi y’abayumva.

Mukarwego Janvière wo mu Murenge wa Ngera avuga ko yamenye agaciro k’iyi fu ubwo yabyaraga umwana wa kabiri bagatangira kuyimuha mu gihe ku mwana wa mbere bwo atari yarayihawe.

Ati “Ku mwana wa mbere n’uwa kabiri itandukaniro riragaragara cyane. Umwana wa mbere ntabwo yari ameze nk’uyu (uwo yari ahetse) kuko uyu amurusha ibiro.”

Ni ingingo ahuza n’ushinzwe imirire myiza ku Kigo Nderabuzima cya Ngera, Muhongayire Geneviève uvuga ko abana bafite ibiro bike bagabanyutse ndetse n’indwara zabo zishingiye ku mirire mibi ziri gukendera.

Muhongayire yavuze ko iyi fu itaraza mu 2017 bari bafite abana 15 barwaye bwaki muri uyu murenge ndetse na 24 bagwingiye ariko ubu ngo abarwaye bwaki ni umwe mu gihe batanu ari bo bakigaragaraho imirire mibi.

Ati “Ubu buri kwezi turakurikirana cyane tukamenya niba umubyeyi ayimuha neza. Kuva ifu yaza ntabwo twongeye kurwaza bwaki nk’uko twayirwazaga mbere.”

Abo mu Murenge wa Ngera bagitangira guhabwa iyi fu mu 2017, gahunda yatangiranye n’abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe itangirana n’abana 88. Mu Ugushyingo k’uwo mwaka bafashe n’abo mu cyiciro cya kabiri abana bagera kuri 318, ubu mu 2022 bageze ku 588.

Uretse abana, kugeza ubu iyi fu iri guhabwa n’abagore batwite 194 ndetse n’abonsa 190 kugira ngo umwana azashishe kuva nyina akimutwite kugeza acutse.

Umuyobozi ushinzwe amarerero mu Karere ka Nyaruguru, Nsabumuremyi Janvier, avuga ko bafite gahunda yo kurandura imirire mibi muri aka Karere ku buryo izasigara ari amateka.

Yemeza ko umusaruro uri kuba mwiza uko bwije n’uko bukeye na cyane ko babikesha gahunda y’amarerero yatangijwe mu gihugu hose.

Kugeza ubu Akarere kose gafite abana bari mu muhondo 46. Iyo umwana ari mu muhondo biba bivuga ko afite imirire mibi ariko biba bidakabije ndetse bishobora no gukosorwa.

Nsabumuremyi ati “Iyo abana bagaragaye ko bari mu muhondo twebwe nk’akarere dufite gahunda ko bagomba guhita bajyanwa mu bitaro bakavayo bakize”

Yemeza ko gusigasira amarererero, gufata neza igikoni cy’umudugudu, kongera uturima tw’igikoni na gahunda za Girinka, ari zimwe mu ntwaro zizatuma batsinda imirire mibi muri aka Karere bijyanye n’intego y’uko abari muri iki kibazo bazaba ari 19% muri 2024 mu gihugu hose.

Ubusanzwe imirire mibi igaragara mu buryo butatu, mu gihe umwana afite ibiro bike ugereranije n’imyaka ndetse n’uburebure afite, ashobora kunanuka cyane cyangwa kubyimba amatama umusatsi ugacurama.

Biterwa n’ibintu bitandukanye birimo kubura indyo yuzuye cyangwa ibiryo bidahagije byiganjemo iby’ubwoko bumwe ari byo bitera bwaki.

Igwingira naryo ni ubundi bwoko bw’imirire mibi ndetse ubu ni nabwo bukunze kugaragara mu Rwanda cyane aho umwana aba adakura.

Riterwa no kutitabwaho cyane cyane biturutse ku kugira abana benshi, amakimbirane mu muryango, imitegurire nkene y’amafunguro n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe kugera mu mpera za 2020, bwagaragaje ko abana bagwingiye mu Rwanda bari bageze kuri 33%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru yihariye 41% by’abana bagwingiye, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo akagira 33% mu gihe Uburasirazuba abana bagwingiye ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .