Ni ivuriro ryuzuye ritwaye miliyoni 126 Frw zirimo amadolari ya Amerika 75 401, uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda, ni miliyoni zisaga 75 Frw, yatanzwe na Ambasade y’Abayapani mu Rwanda. Ryubatswe mu Murenge wa Nyabimata, mu Kagari ka Ruhinga mu Mudugudu wa Ruhinga.
Iri vuriro rifite umwihariko kuko ribarirwa mu mavuriro mato ariko atanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuyeho zirimo kubyaza abagore, ibizamini bya Laboratwari, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.
Abaturage bishimiye ko bubakiwe ivuriro hafi kandi rigiye kubafasha mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bitabasabye gukora urugendo rurerure nkuko byari bimeze.
Dusabimana Alphonsine uri mu bahawe serivisi zirebana n’ubuvuzi bw’amenyo, yavuze ko bigiye kumukiza kujya muri magendo.
Ati “Byari bikomeye pe, umuntu yabonaga kujya ku Munini ari kure ukajya muri magendo. Nagiyeyo inshuro ebyiri zose ariko ntacyo byamfashaga nakomezaga kuribwa. Ubu nabishimye kuko najyaga ku mu Munini hari urugendo runini none habaye hafi.”
Ndereyimana Onésphore utuye mu Mudugudu wa Ruhinga mu Kagali ka Ruhinga, yagaragaje ko nubwo ageze mu zabukuru, abakiri bato bazishimira serivisi zitangirwa kuri iri vuriro.
Ati “Ubu mbyakiriye neza, haba nijoro haba ku manywa, umuntu azajya aza yifuze. Ndashimira Kagame Paul wacu, akunda abaturage cyane”.
Undi muturage wo mu Kagali ka Ruhinga wagaragaje ko yishimiye kubakirwa ibi bikorwa byegerejwe abaturage ni Mushimiyimana Adelphine, wavuze ko byamugabanyirije imvune y’urugendo yakoraga mbere.
Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru gafite ibitaro binini bya Munini, ibigo nderabuzima 16, Poste de Santé 35 mu gihe hifuzwa nibura izigera kuri 20 ngo buri kagari kayigire, bityo abaturage babashe kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage kandi bagaragaje ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bisobanura icyizere bagaragarijwe n’igihugu cyane ko kuri bo byari nk’inzozi kubona ibitaro bishobora kubavura mu gihe barwaye badakoze urugendo rurerure.
Ambasaderi w’u Buyapani, Isao Fukushima, yagaragaje ko ibitaro bizagirira inyungu abaturage kandi ko bizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Yavuze ko iki gihugu gitanga ubufasha bwa tekinike mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi.
Ati “Abantu bose bazabasha kugera ku buvuzi bw’ibanze. Iyi niyo mpamvu turi hano. Nka guverinoma y’u Buyapani, twishimiye gukorana na SFH na Minisiteri y’Ubuzima mu gutanga umusanzu ku iterambere ry’umuturage.”
Umuyobozi wa SFH Rwanda, Gihana Manasse Wandera, yavuze ko gahunda yo kubaka amavuriro y’ibanze kandi agezweho mu gihugu ari icyerekerezo u Rwanda rwihaye kandi hamwe n’abafatanyabikorwa bizagerwaho ku kigero cyiza.
Ati “Nkuko SFH twabyiyemeje, gushyira ivuriro ry’ibanze na serivisi z’ubuvuzi nk’izi muri aka kagali. Iyi ni intego ya guverinoma yacu kandi binyuze mu bufatanye bukomeye n’abafatanyabikorwa nka Ambasade y’Abayapani tubasha kubigeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Munyeshyaka Emmanuel yasabye abaturage gusigasira ibikorwa nk’ibi by’iterambere bibegerezwa ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!