00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abarema isoko ry’ingurube rya Muganza barinubira kwakwa umusoro batagurishije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 February 2025 saa 04:24
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyaruguru barema isoko ry’amatungo rya Muganza rigurishirizwamo amatungo anyuranye cyane cyane ingurube, barinubira ko bakwa umusoro no mu gihe batagurishije, bagasaba ko iki kibazo cyakemurwa burundu.

Isoko rya Muganza rirema buri wa Gatanu, rikaremwa n’abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru kuko rifite ibice bigurishirizwamo amatungo arimo ingurube zikiri nto, izikuze,inkwavu, ihene n’andi matungo atandukanye.

Bamwe mu barema iri soko babwiye IGIHE ko babangamiwe n’uko bakwa umusoro mu gihe batabonye abaguzi, kuba iri soko riba umunsi umwe mu cyumweru ndetse no kuba nta yandi masoko y’amatungo menshi ari muri aka Karere bituma hari abakora urugendo rurerure bajya kurirema.

Uwamahoro Beatha utuye mu Murenge wa Nyabimata wari wagiye kugurisha ingurube, yavuze ko iri soko ari ryiza kuko ryubakiye bitandukanye n’iryo mbere bakoreragamo. Yavuze ko ikibazo barifiteho ari uko iyo uzanye ingurube kuyigurisha waba wayigurishije cyangwa utayigurishije ngo bagusoresha.

Ati “Ni ibintu ubona bidakwiye kuko hari ubwo nzana ingurube nkataha ntabonye umuguzi ariko iyo ngiye gusohoka bansaba kwishyura 850 Frw kandi simba nagurishije, turasaba ko bajya bishyuza abagurishije gusa.’’

Maniraho Domitien waturutse mu Murenge wa Kirwa we yavuze ko iri soko rya Muganza baryishimiye ariko bakeneye n’andi masoko menshi y’amatungo kuko ngo rikiremwa n’abaturage baturuka mu mirenge ya kure. Yasabye ubuyobozi kandi kubafasha iri soko rikajya rirema iminsi ibiri nibura mu cyumweru ngo kuko inshuro imwe idahagije.

Ati “Dukeneye ko mudukorera ubuvugizi ku bintu bibiri, icya mbere iri soko riba umunsi umwe mu cyumweru kandi biratubangamiye, icya kabiri ni uko bareka gusoresha abantu batacuruje. Isoko ni ryiza ariko ibyo bintu bibiri biratubangamiye.’’

Mukamana Triphine yavuze ko bishimira ko iri soko ryatumye basigaye bacuruza ingurube zabo mu buryo bwiza kuko ryubakiye kandi rinacungiwe umutekano, asaba ko iminsi rirema mu cyumweru yongerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yabwiye IGIHE ko bishimira ko kuri ubu abaturage bafite icyo bajyana ku isoko avuga ko bafite uburenganzira bwo kujyena ko ryaba buri munsi mu gihe ikirijyamo gihari.

Ati “Abashora ntibagurishe bakakwa umusoro, ubundi umusoro wakwa umuturage wagurishije, abafite imbogamizi twabakurikiranira hafi muri kwa gufatanya nabo ariko ubundi umusoro utangwa n’umuturage wagurishije. Ni imisoro yeguriwe inzego z’ibanze nta nyungu nk’Akarere twagira mu gusoresha umuturage wazanye inka ye, ihene ye ntayigurishe.’’

Visi Meya Gashema yavuze ko hari abaturage bamwe bagurisha bagashaka gukwepa ya misoro kandi ari yo igaruka ikabubakira ibikorwaremezo bituma hubakwa ayo masoko. Yavuze ko bagiye gufatanya mu kubikurikirana ku buryo umuturage utagurishije aadashobora gusoreshwa.

Isoko rya Muganza ni rimwe mu masoko yubatswe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB, ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 70 Frw.

Isoko rya Muganza riremwa n’abaturage benshi bo mu Karere ka Nyaruguru
Abaturage bavuga ko abatasoze batemererwa gusohora ingurube zabo mu isoko nubwo baba batabonye abakiriya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .