Nyaruguru: Abahinzi bahangayikishijwe no kuzabona inyongeramusaruro nyuma yo kunyerezwa na ba gronome

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 Kanama 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru bahangayikishijwe n’uko bashobora kutazabona inyongeramusaruro zuzuye zirimo imbuto y’indobanure y’ibirayi, ishwagara n’ifumbire mvaruganda kuko ibyo bari baragenewe byanyerejwe na ba Agronome b’imirenge bari bashinzwe kubibagezaho.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo ba agronome b’imirenge yo muri Nyaruguru batangiye gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kunyereza inyongeramusaruro zagenewe abahinzi.

Uwatawe muri yombi bwa mbere ku wa 6 Gicurasi 2020 ni Agoronome w’Umurenge wa Ruheru, Mbonyumuvunyi Gratien, akurikiranyweho kunyereza ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage. Nyuma gato ku wa 18 Gicurasi 2020, mugenzi we wo mu Murenge wa Nyabimata, Bikorimana Gilbert, na we yarafashwe akurikiranweho icyo cyaha. Yakurikiwe na Nyandwi Joseph wo mu Murenge wa Kivu wafashwe ku wa 19 Gicurasi 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasobanuye ko abo abayobozi batawe muri yombi ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bumaze kubona ko imbuto n’inyongeramusaruro bigenewe abaturage yabuze, hahise hatangira iperereza mu mirenge yose kugira ngo bigenzurwe neza.

Yasobanuye ko abo bayobozi babihawe aho kubishyikiriza abaturage bakajya mu mirima y’abaturage gutera imbuto, hagati y’ikirayi n’ikindi bagategeka ko hashyirwamo intera nini kugira ngo ibirayi bikoreshwa bibe bike babone ibyo basagura. Muri bo hari abagiye bafatanwa ibyo bahishe cyangwa usanga batangiye kubigurisha mu maduka no mu isoko.

Iryo genzura ryaje no gusanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Kanyarwanda Eugène, na we yaba yaranyereje ibigenewe abaturage, ahita atabwa muri yombi ku wa 21 Gicurasi 2020 ariko nyuma yaho aza kurekurwa.

-  Abahinzi barahangayitse

Bamwe mu bahinzi batuye mu mirenge yagaragayemo kunyereza inyongeramusaruro bavuga ko bahangayikishijwe naho bazazikura kandi igihembwe cy’ihinga cya 2021 A kigiye gutangira.

Visi Perezida wa Koperative yitwa Duharaniramahoro Kivu, Musonera Déo, yavuze ko bafite ikibazo cyo kubona imbuto z’indobanure kuko n’izo baheruka gutera ari izo baguze mu isoko.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni ukubona imbuto z’indobanure, imbuto twahinze muri iki gishanga cy’Akanyaru ni iyo twatoraguye mu masoko, nta mbuto y’intuburano twari dufite. Ibirayi iyo bituburwa byari kudufasha kuko twari kubona imbuto nshashya zifite ubuziranenge.”

Akomeza avuga ko bafite impungenge ko batazabona umusaruro mwiza kandi nanone bakomeje kwibaza aho bazakura imbuto y’indobanure yo guhinga mu gihembwe cy’ihinga cya 2021 A.

Ati “Impungenge dufite ni uko ari izi mbuto mbi twahinze, ikindi ni uko n’ubundi imbuto ntaho twiteguye kuzibona ni ukuzajya guhahira mu masoko. Turasaba Leta ko bajya badushakira imbuto hakiri kare tugahinga.”

Umuhinzi witwa Kaberuka Donald wo mu Murenge wa Kivu yavuze ko ubushize bibwe inyongeramusaruro bituma umusaruro uba mubi, bityo kuri iyi nshuro bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakazibonera ku gihe kandi hagakorwa igenzura ntizongere kwibwa.

Ati “Badufashije bazaduhera inyongera musaruro n’imbuto ku gihe kandi bakagenzura ntibizongere kunyerezwa.”

-  Ubuyobozi bwahumurije abahinzi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, yahumurije abahinzi avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo byabaye byo kwiba inyongeramusaruro ntibizongere kubaho.

Ati “Imirenge yacu yose ifite abacuruzi b’inyongeramusaruro bayigeramo, mu byo twaganiriye batwemereye ko bazageza inyongeramusaruro ku bahinzi ku gihe; ikindi dukomeza no kubikurikirana kugira ngo icyagenewe umuturage kimugereho nta handi guciye.”

Yakomeje amara impungenge abahinzi ko batazarara ihinga, avuga ko bateganya gukora inama itegura neza igihembwe cy’ihinga kugira ngo abahinzi bazahinge neza kandi bazabone umusaruro mwiza.

Gashema yibukije abagifite imigambi mibi yo kunyereza ibyagenewe abaturage ko bazabibazwa kandi bitazabahira kuko igenzura rizakomeza kugira ngo iyo ngeso mbi icike burundu.

Gashema yavuze ko kugeza ubu abahinzi bagera ku bihumbi 84 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ kugira ngo bazahabwe inyongeramusaruro kandi mu gihe cya vuba bazaba bamaze kuyigezwaho.

Mu gihe abahinzi bazakenera ibilo ibihumbi 900 by’ifumbire mvaruganda, kuri ubu ku karere hamaze kugezwa ibilo 255 895.

Abahinzi basabwe gutegura neza ubutaka buhingwa, gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure no guhinga igihingwa cyatoranijwe no guhingira igihe kugira ngo bazagire umusaruro mwiza, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2021 A ubutaka buzahingwaho mu gihugu hose bungana na hegitari 780.496 naho imbuto zizatangwa muri gahunda ya Nkunganire ari toni 5431 mu gihe ifumbire mvaruganda ingana na toni 28.000.

Abahinzi bahangayikishijwe no kuzabona inyongeramusaruro nyuma yo kunyerezwa na ba Agronome

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .