Nyaruguru: Abahinzi bahangayikishijwe na Nkongwa yagarutse mu bigori

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe n’udusimba twa Nkongwa twagarutse mu bigori tukaba twatangiye kubyangiza bikiri bito bitaranatangira guheka.

Abo bahinzi bavuga ko Nkongwa itari iherutse ariko batunguwe no kubona imaze kwangiza ibigori bahinze mu mirima. Barasaba inzego zishinzwe ubuhinzi kubafasha kuyirwanya kuko batewe impungenge no kuzabura umusaruro.

Kazamarande David wo mu Kagari ka Ruyenzi avuga ko umurima w’ibigori yahinze wose wonwe na Nkongwa ku buryo nta musaruro azabona.

Ati “Mu murima wanjye Nkongwa yaranzengereje, imaze kunyonera ahantu hatari hato. Turi gukora ibishoboka ngo tuzikuremo tuzitwike ariko n’ubwo zavamo ziba zarangije kutwangiriza. Turasaba inzego zishinzwe ubuhinzi kudufasha kuyirwanya.”

Kugeza ubu Nkongwa yatangiye kugaragara mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ruheru ari two Uwumusebeya, Remera na Ruyenzi. Abahinzi bavuga ko iyo imaze kona ikigori gihita cyuma.

Agronome w’Umurenge wa Ruheru, Nyandwi Vital, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakimenye, yemeza ko Nkongwa yaje mu mirima y’abaturage bitewe n’uko begereye ishyamba rya Nyungwe kandi bakaba barahinze mbere.

Yabagiriye inama yo kugura imiti yagenewe kuyica hakiri kare kugira ngo babashe kuyirwanya.

Ati “Byatewe n’uko bahinze mbere kandi ni mu gice cyegereye Nyungwe. Umuti urahari bagane ba Agrodealer (abacuruza imbuto n’inyongeramusaruro) babahe umuti wica Nkongwa kuko urahari barawufite. Ikindi ni uko muri buri mudugudu hari umujyanama w’ubuhinzi ubagira inama y’uko babyitwaramo kandi uwagira ikibazo yambwira nkamufasha.”

Nyandwi yavuze ko abahinzi nibakoresha uwo muti, Nkongwa izatsindwa abasaba kwihutira kuwugura.

Mu gihembwe cy’ihinga 2017 B mu Rwanda hateye Nkongwa idasanzwe yibasira ibihingwa by’ibinyampeke. Yagaragaye mu mirenge 108, mu turere 23, ikaba yaribasiye hegitare 15.699 z’ibigori n’amasaka.

Igisirikare cy’u Rwanda cyifashishije indege ya Kajugujugu mu gukwirakwiza mu buryo bwihuse umuti wica Nkongwa witwa ‘Pyretrum EWC’ kugira ngo wifashishwe mu maguru mashya mu kurwanya utwo dukoko.

Icyo gihe mu Ntara y’Amajyaruguru Nkongwa yagaragaye muri Gicumbi na Burera; mu Majyepfo iboneka muri Nyamagabe, Ruhango, Nyanza, Kamonyi, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Muhanga; Iburasirazuba igaragara muri Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, Rwamagana na Kirehe; Iburengerazuba itahurwa muri Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Iyo Nkongwa idasanzwe yibasira ibinyampeke binyuranye nk’ibigori n’amasaka kugeza no ku bimera nk’urubingo. Iyo imaze iminsi ihinduka igikonoshwa nyuma kivamo ikinyugunyugu, kikaguruka ahantu hose gitera amagi.

Nibura mu minsi itatu icyo kinyugunyugu gishobora gutera amagi 2000. Ayo magi niyo akura akavamo urunyo, narwo rukavamo nkongwa, ikororokera no mu bindi bihingwa mu rugendo rufata iminsi igera kuri 21.

Abahinzi bo mu Murenge wa Ruheru batewe impungenge na Nkongwa yatangiye kwibasira ibigori byabo
Ibigori byo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru byatangiye kwibasirwa na Nkongwa
Nkongwa idasanzwe yibasira ibinyampeke nk'ibigori, amasaka n'ibindi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .