00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ikibazo cy’abanyeshuri babyukira ku nzoga banywera muri za ‘Alimentations’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 09:30
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, bongeye guteranira hamwe mu Nteko Rusange yabahuje kuri uyu wa 6 Ugushyingo nyuma y’igihe kirekire cyari gishize bidakunda kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga bidashoboka ko abantu bahurira hamwe.

Tumukunde Monica Leonard, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga, yashimye imbaraga leta yashyize mu kurwanya Covid-19 ari na byo byatumye kongera guhura imbonankubone bishoboka.

Icyari kigamijwe ngo ni ukwishimira ibyagezweho no kujya inama y’ibizakorwa mu bihe biri imbere.

Mu byakozwe n’abanyamuryango muri iyo myaka itatu ishize harimo kubaka imihanda ya kaburimbo mu duce abantu batuyemo, ibiraro, kubakira abatishoboye aho imiryango 20 yatujwe n’ibindi.

Mu mwanya wo kungurana ibitekerezo muri iyi Nteko Rusange, hagarutswe ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda by’umwihariko ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Dr Uwamariya Valentine umunyamuryango akaba na Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko iyo havuzwe ibiyobyabwenge hari bamwe bumva ko ari urumogi n’ibifitanye isano na rwo gusa nyamara hari ikibazo kiremeye cyugarije umuryango nyarwanda cyo kunywa inzoga nyinshi muri iki gihe by’umwihariko mu rubyiruko.

Ati “Dufite ikibazo mu rubyiruko cyo kunywa inzoga birenze urugero hakiyongeraho na bya biyobyabwenge. Hejuru yo kurwanya ibiyobyabwenge mwongereho n’inzoga.”

Dr Uwamariya yavuze ko urubyiruko rufite amayeri mu kunywa izo nzoga kandi ko hari n’ababibafashamo ku buryo bitapfa kumenywa n’uwo ari we wese. Hamwe mu ho ruzinywera ni muri za ‘Alimentations’ zahinduwe utubari.

Ati “Maze kubibona muri Alimentation ebyiri. Iba yitwa Alimentationa ariko uzasanga ari akabari. Bafite ukuntu bakora etagere [kandi bose babikora kimwe], inyuma hakaba hicayemo abantu. Hari n’aho ninjiye numva haranukamo n’itabi.”

“Aho hantu rero hatazwi hacururizwa inzoga ndetse zikahanywebwa niho abana bacu bajya kuzigura. Abana bari kunywa inzoga ku rwego rwo hejuru kandi turi kubasigira igihugu akaba ari bo bazakomeza kubaka izi ndangagaciro.”

Asobanura uburemere bw’iki kibazo yifashishishije ubutumwa undi muntu yanyujije kuri Twitter nyuma yo gusanga abanyeshuri biteretse inzoga mu gitondo bari muri ‘Alimentations’.

Ubwo butumwa bugira buti “Muri iki gitondo njyanye umwana ku ishuri mpagaze kuri ‘Alimentation’ iri hafi y’ishuri ngo ngure amazi, ninjiyemo mbona abana b’abahungu bane n’umukobwa umwe bicaye bose bambaye impuzankano buri wese afite icupa rito ry’inzoga.”

“Birantunguye, biranambabaza maze mbaza umugore uhacuruza nti ‘ese aba banyeshuri ubu barajya ku ishuri?’ Aransubiza ngo ‘benshi bajya kwiga baciye aha kandi buriya bamaze no kunywa itabi…”

Dr Uwamariya yavuze ko ababyeyi bamwe batakimenya uko abana babayeho kuko akenshi bava mu ngo mbere yabo bagataha nyuma rimwe na rimwe bagasanga baryamye.

Mu kurwanya iki kibazo ngo ntihakwiye kubaho kwitana bamwana hagati y’abayeyi n’ishuri ahubwo hakwiye ubufatanye n’imikoranire mu kumenya igihe umwana yagiriye ku ishuri n’igihe yahaviriye.

Twagirayezu Alexis, Chairperson w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Gasaraba mu Kagari ka Kagari Nonko, yavuze ko ababyeyi bakwiye gushaka umwanya bakaganira n’abana babo kugira ngo bazakure ari bazima.

Yagize ati “Twasanze hari ubwo ababyeyi bahugira muri byinshi bakibagirwa abana, ubu ni ukwikubita agashyi tugashakira abana umwanya tukumva ibibazo bafite.”

Mu biteganyijwe gukorwa mu bihe biri imbere harimo kubaka imihanda ireshya na kilometero ebyiri n’igice mu duce tutandukanye tw’uyu murenge kongeraho umuhanda ugana ku biro byawo, abanyamuryango bakaba baratangiye gukusanya ubushobozi. Hari no gukomeza kubakira abatishoboye inzu zizatwara miliyoni 20 y’amafaranga y’u Rwanda.

Tumukunde yavuze ko muri rusange ibikorwa biteganyijwe mu mwaka uri imbere bizatwara arenga miliyoni 200 Frw ubariyemo amafaranga bazatanga n’agaciro k’imirimo y’amaboko bazakora.

Yasabye abanyamuryango kuzirikana ko “turi mu isi yihuta aho buri munyamuryango wese asabwa gutekereza ijoro n’amanywa no gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo tubashe kugera aho twifuza.”

Abagize Biro y'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga
Tito Rutaremara ari mu bagize uruhare mu kiganiro nyunguranabitekerezo
Inteko Rusange y'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga yongeye guterana nyuma y'imyaka itatu yari imaze itaba kubera icyorezo cya Covid-19
Abitabiriye iyi Nteko Rusange bagejweho ubutumwa butandukanye bugamije kubaka umuryango nyarwanda
Chairperson w'Umuryango FPR Inkotanyi mu MUrenge wa Nyarugunga, Tumukunde Monica Leonard ageza ku banyamuryango ibyagezweho n'ibiteganyijwe gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .