Nyarugenge: Yafatanwe amadolari 1.100 y’amahimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2018 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yafatanye umuturage w’imyaka 34 y’amavuko amadorari ya Amerika 1,100 $ y’amahimbano.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’iki cyumweru ubwo uyu mugabo yajyaga kuvunjisha aya modorari ku biro by’ivunja i Nyabugogo, imashini isuzuma umwimerere w’amafaranga yakira ikerekana ko ari amiganano.

Abaturage babwiye Polisi ko ku wa Kane tariki ya Gatandatu Ukuboza, uyu mugabo yagiye kubitsa amadorari 50$ y’umwimerere, ibintu batekereza ko byari ukuneka ngo arebe ko naza kuvunjisha ay’amahimbano azabona aho amenera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yafashwe agarutse kuvunjisha ku nshuro ya kabiri aribwo yazanaga amadorari y’amiganano.

Yagize ati “Ubwo yagarukaga ubwa kabiri kuvunjisha nibwo yazanye amadorari y’amahimbano, imashini imaze kubigaragaza, abakozi bo muri ibyo biro bahita bitabaza mu ibanga Polisi ngo imufate.”

Uyu mugabo yafatanwe inote 22 z’amadorari y’amahimbano buri imwe ibara amadorari mirongo itanu (50$).

CIP Kayigi yasabye abaturage kujya bashishoza umwimerere w’amafaranga bakira kugira ngo batamaze abashaka gucuruza amafaranga y’amiganano kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.

Ati “Buri wese agomba kwitwararika amafaranga yakira akamenya niba ari umwimerere yasanga ayakemanga agahita atanga amakuru. Iyo amafaranga y’amiganano akwirakwiriye bitesha agaciro ifaranga ryemewe n’amategeko.”

Yibutsa uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ubukungu bw’igihugu n’agaciro k’ifaranga batanga amakuru ku bo bakeka bashobora kuba bakora bakanakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza