Nyarugenge: Yaburiwe irengero nyuma yo gutwika umugore we ku myanya ndangagitsina

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukimbirana n’umugore we agahita amutwika ahantu hatandukanye harimo no ku myanya ndangagitsina.

Uyu mugabo yagiranye ibibazo n’umugore we w’imyaka 19 ahagana saa munani z’amanywa yo ku wa Mbere, tariki ya 23 Nyakanga 2019.

Batonganiye mu kabari bituma umugabo ataha, ajya gutegerereza umugore iwe mu rugo. Akihagera yamufungiye mu nzu atangira kumutwikisha icyuma ahantu hatandukanye harimo ku kibuno, ku matako no ku myanya ndangagitsina.

Abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano, bahageze bibasaba kwica urugi basanga umugore yakubiswe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati “Nibyo bagiranye amakimbirane. Bagiye mu kabari bavuyeyo umugabo atanga umugore mu rugo, ahageze amukubita fer à béton yafashe arayishyushya agenda ayimutwikisha ku matako, ku kibono no ku myanya ndangagitsina.’’

Uyu muryango wabanaga butemewe n’amategeko, aho umugore n’umugabo bari bafitanye umwana w’amezi 10.

CIP Umutesi yasabye abaturage kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwirinda amakimbirane ndetse bakagisha inama abayobozi n’abakuze kubera ko iyo ibyo bitabaye havamo ibyo kwicana n’ibindi.

Umugore wakubiswe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya kugira ngo yitabweho n’abaganga. Nyuma y’umunsi umwe yoherejwe mu Bitaro bya Muhima kuko yari yakomeje kuremba.

Inzego z’umutekano zatangiye gushakisha umugabo wakubise umugore we kugira ngo akurikiranwe ku byo yakoze, anashyikirizwe ubutabera.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya mu ngingo yaryo ya 137 ko umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Iki kibazo cyabereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza