Nyarugenge: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe gukomeza kwigira ku ngabo zabohoye igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Nyarugenge rwasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake rusura imiryango y’abamugariye ku rugamba aho rwakuye umukoro wo gukomeza kubigiraho.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake kwasojwe ku wa 31 Ukwakira 2020, kwaranzwe na gahunda zitandukanye ahanini zijyanye n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu.

Abo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu gusoza ibi bikorwa basuye imiryango ibiri y’ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidaya, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ubufatanye bakomeje kugaragaza n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu biciye mu gukorera ubushake.

Lt Col John Kamatali uhagarariye Inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge yashimye urubyiruko rwahisemo gusura abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba.

Ati “Kuba urubyiruko rw’abakorerabushake rwatekereje gusura abamugariye ku rugamba byerekana ko hari icyo rwigira ku ngabo zabohoye u Rwanda.’’

Yasabye urwo rubyiruko gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubushake n’ubwitange bigira uruhare mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba basuwe barimo Nkotanyi Viateur w’imyaka 67 utuye mu Murenge wa Mageragere na Habimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Nyamirambo.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Nyarugenge, Uwamahoro Nailla yavuze ko bahisemo gusura iyi miryango mu kuyishimira uruhare yagize mu kubohora igihugu kikaba gitekanye, buri wese yisanzuye.

Ati “Twabasuye tubashyiriye bimwe mu bikoresho by’isuku na enveloppe irimo amafaranga yo kubafasha kuba bagura ibindi bintu by’ibanze bashobora gukenera. Agaciro k’iki gikorwa ni 550 000 Frw.’’

Imiryango y’abasuwe n’abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba banyuzwe n’uko urubyiruko rwabatekerejeho ndetse n’umuhate warwo mu bikorwa bigaragaza umuco wo gukunda igihugu n’abagituye.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyarugenge rwasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake
Habimana Emmanuel wamugariye ku rugamba yishimiye gusurwa n'abakorerabushake bo mu Murenge wa Nyarugenge
Lt Col John Kamatali uhagarariye Inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge mu bitabiriye iki gikorwa
Shadrack Munyakazi uhagarariye ibikorwa bya Community Policing mu Karere ka Nyarugenge na we yari ahari
Nkotanyi Viateur w’imyaka 67 utuye mu Murenge wa Mageragere ari mu basuwe
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe gukomeza kwigira ku ngabo zabohoye igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .