Abaturage bo muri aka gace babonye uyu murambo mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 9 Kamena 2022.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko agace uyu murambo wagaragayemo gakunze kubamo abajura ndetse hari n’igihe barwanira muri ruhurura cyane cyane iyo bananiwe kugabana ibyo bibye.
Banemeza ko umwana wibera mu muhanda ari we wabonye uyu murambo bwa mbere ahita abimenyesha abari bari hafi y’iyo ruhurura.
Uwitwa Mukeshimana Chantal yagize ati “Naje nsanga bawubonye ariko ngo, ni marine [umwana uba mu muhanda] yawubonye ihita itabaza.”
Undi muturage witwa NKundabantu Divine, we avuga ko bifuza ko muri aka gace hashyirwa abashinzwe umutekano kubera ko hahora abajura cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Yagize ati “Kuhaca nijoro ntibiba byoroshye kubera ko hano ni mu bisambo. Hari igihe biba ibintu bakabirwanira, byigeze no kuba turimo dukora hano dusanga abasore babiri barimo baharwanira bapfa ibyo bibye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yashimangiye iby’aya makuru, avuga ko bakajije umutekano muri aka gace kugira ngo ubujura buhacike.
Yagize ati “Twabimenye mu gitondo duhita tuhaza. Ubu twahashyize uburinzi bw’abanyerondo b’umwuga ku buryo abaturage bashaka gutambuka inzira ni nyabagendwa.”
Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, umwirondoro wa nyakwigendera wari utaramenyekana cyane ko umubiri we watowe waramaze kwangirika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!