Nyarugenge: Umunyerondo ukekwaho gukubita umuturage akamumugaza arahigishwa uruhindu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 06:03
Yasuwe :
0 0

Umugabo ukora akazi k’irondo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, arimo gushakishwa akekwaho gukubita umuturage bikamuviramo ubumuga.

Uyu munyerondo bivugwa ko yasanze ku muhanda umusore utuzwe no gutwaza abantu imizigo akamwaka amafaranga, yanze kuyamuha atangira kumukubita, bimuviramo ubumuga ku buryo atabasha gutambuka.

Uyu musore wakubiswe mu byumweru bibiri bishize, yitabaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega uwo munyerondo yakoreragamo, bubanza kumushakira mituweli ngo avuzwe.

Yabwiye IGIHE ko yishimiye ubufasha arimo guhabwa ariko yifuza n’indishyi z’akababaro bitewe n’ubumuga yatewe.

Ati “Kuba ubuyobozi bwatangiye kumvuza nabyishimiye cyane ariko ndifuza ko uwangize gutya yakurikiranwa ndetse akanampa indishyi z’akababaro kuko yangize ikimuga nkaba ntakibasha gukora ikintu na kimwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, we avuga ko uyu munyerondo akimara gukubita uyu muturage yaburiwe irengero, ariko barimo kumushakisha.

Ati “Yaramukubise ariko nkeka ko atabikoze kuko ari umunyerondo ahubwo amakuru dufite ni uko ngo hari ibibazo ubwabo bari basanzwe bafitanye, ariko ubu idosiye ye iri muri RIB ndetse hatangiye igikorwa cyo kumushakisha.”

Ashishikariza abanyerondo gukora akazi kabo nk’uko bikwiye no kwirinda guhohotera abaturage, kuko bafite inshingano zo kubacungira umutekano n’uw’ibyabo.

Imodoka y'irondo niyo yajyanye uyu musore kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza