Nyarugenge: Umugore yafatanywe abantu 26 barimo abafite ubumuga akoresha mu gusabiriza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwemo abantu 26 yakoreshaga mu gusabiriza barimo abafite ubumuga bwo kutabona n’abana babarandata.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018, nibwo mu nzu y’uyu mugore hasanzwemo abantu 26 barimo batanu bafite ubumuga bwo kutabona, babiri bafite ubw’ingingo, abasore bane n’abana 14 babarandataga.

Bose bivugwa ko bakoreshwaga n’uwo mugore, akabohereza gusabiriza mu bice bitandukanye by’umujyi, bakamuzanira amafaranga baronse nawe akavanamo ayo kubatunga andi akayabika. Bose bakoreshwaga n’uyu mugore baba iwe.

Icyatangaje abantu benshi ni uburyo abafatiwe nzu y’uwo mugore bose baturuka mu Murenge wa Ndaro wo mu Karere ka Ngororero.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uwo mugore amaze igihe kitari gito atunzwe n’igikorwa gisa no gucuruza abafite ubumuga abohereza gusabiriza, ndetse hari na bamwe muri bo bemeza ko amafaranga yose bakorera ari we bayahaga.

Uwitwa Bugingo Faustin yagize ati "Bose bameze nk’abakozi be kuko nibo yoherezaga gusabiriza hariya Nyabugogo no mu mujyi ndetse no mu bindi bice bitandukanye, noneho bataha bakamuha amafaranga yose bakoreye agakuramo ayo kubahahira andi akayabika."

Uwo mugore we ahakana iby’uko acuruza abafite ubumuga bwo kutabona ndetse akanemeza ko iwe hafatiwe abantu bane gusa. Abo ngo ni umugabo we ufite ubumuga n’abana batatu babaga muri urwo rugo.

Yakomeje avuga ko yemera icyaha cy’uko hari abana bari munsi y’imyaka 15 b’i Ngororero batorotse imiryango yabo bafatiwe iwe, akanabisabira imbabazi.

Umugabo we nawe ufite ubumuga, avuga ko gusabiriza yabitewe n’ubushobozi buke kubera ubumuga afite.

Ati "Rero aba bana nibo nkoresha umwe ku munsi muha amafaranga 500 noneho bariya basore bakuru bo mbaha 1000 ku munsi.” Yongeyeho ko mu mafaranga asabiriza amaze gukuramo inzu n’inka ebyiri.

We yemera ko abafatiwe mu nzu yabo bose bakora akazi ko gusabiriza ariko ahakana ko umugore we abacuruza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, avuga ko bagiye gukorana n’Akarere ka Ngororero kugira ngo aba bantu bose basubireyo.

Yagize ati “Ejo nibwo twabonye amakuru y’uko hari umugore ucumbitse mu kagari ka Nyabugogo waba acuruza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, ko abyuka mu gitondo akabohereza mu Mujyi noneho buri wese akamuha umwana umujyana, hanyuma bataha buri umwe akamuha amafaranga yasaruje agakuramo ayabatunga.”

Yakomeje avuga ko bakimenya ayo makuru bahise bajya kumushaka basanga abantu 26 n’uwo mugore mu nzu, barimo n’abana bari munsi y’imyaka 15 bose bakora imirimo yo gusabiriza.

Yongeyeho ko uyu mugore bamushyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ngo akorweho iperereza.

Aba bana bakoreshwaga mu kurandata abafite ubumuga bajya gusabiriza
Uyu mugore ashinjwa gukoresha abafite ubumuga mu gusabiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza