Nyarugenge: Umugore yabyaye umwana amuta muri ruhurura apfiramo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Umugore utaramenyekana yabyaye umwana w’umukobwa arangije ahita amuta muri ruhurura y’ahitwa Kwa Mutwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Ahagana saa kumi n’igice zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo w’uruhinja wagaragaye muri ruhurura hagati y’ivuriro ryitwa Rehoboth n’ikigo cy’amashuri yisumbuye hafi yo kwa Mutwe.

Nyuma y’aho uyu murambo ugaragaye, abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi bakura uwo mwana muri iyo ruhurura yari irimo kunyuramo amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari Kabuguru ya Mbere, Mukarugegemba Patricia, yavuze ko muri iyi ruhurura hakunze kujugunywa abana.

Yagize ati “Ubushize undi murambo wagaragaye ku ruhande rwa Nyakabanda bugufi y’aho ibi byabereye, usanga hakunze kujugunywa imirambo y’abana baba bamaze kwica.”

Yongeyeho ko iki ari kibazo kibakomereye ndetse kibasaba gukomeza ubukangurambaga mu baturage kugira ngo barwanye abakora ubu bugizi bwa nabi nubwo baba batabazi.

Birakekwa ko uyu mwana yabyawe n’umugore mu ijoro ryakeye wabanje kujya mu mavuriro abiri arimo iriherereye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara nyuma aza kujya no mu rindi ryitwa Rehoboth, riri hafi ya ruhurura yagaragayemo umurambo w’uruhinja rwe.

Umuganga wari waraye izamu mu ivuriro rya Rehoboth ryegereye ahagaragaye yemereye inzego z’umutekano ko hari umubyeyi wahaje mu ijoro amubwira ko afite ikibazo cy’inda ariko amwohereza ku kigo nderabuzima kuko bo batabyaza.

Ubwo umwana yakurwaga muri ruhurura
Umurambo w'umwana ugiye gushyirwa mu ikarito
Ubwo uruhinja rwari rumaze gushyirwa mu ikarito
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari Kabuguru ya Mbere,Mukarugegemba Patricia,we yavuze ko muri iyi ruhurura hakunze kujugunywa abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .