Nyarugenge: Ubuyobozi bwahaye umwihariko wo guhashya uburaya n’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya n’uwa Nyakabanda, yo mu Karere ka Nyarugenge, bwiyemeje kurwanya bwivuye inyuma uburaya n’inda zitateguwe ziterwa abana b’abakobwa.

Ubuyobozi bw’iyi mirenge bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo bwasinyanaga imihigo y’isuku n’umutekano n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Mu murenge wa Kanyinya hahizwe imihigo 14 irebana n’isuku n’indi igera kuri 50 ijyanye n’umutekano, mu gihe mu wa Nyakabanda ho hahizwe y’umutekano n’isuku 27.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Niyibizi Jean Claude yabwiye IGIHE, ko bahisemo gukora urutonde rw’abakora umwuga w’uburaya kuko no muri aka gace bamaze kuhagaragara kugira ngo babirwanye hakiri kare.

Yagize ati “Twahisemo gukora intonde z’abantu bashobora kuba bakekwaho uburaya kuko kimwe no mu yindi mirenge y’Umujyi wa Kigali, natwe twatangiye kubona abantu bishora mu mwuga utari mwiza w’uburaya aho usangamo barimo abagore bajya mu tubari bagiye muri izo ngeso.”

Yongeyeho ko bifuza kumenya abakora uburaya kugira ngo bigishwe uburyo bwo kwihangira imishinga yabateza imbere aho kugira ngo bakomeze kuguma muri iyo ngeso itabahesha agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Nsabimana Désiré, we yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya inda zitateguwe nyuma y’uko mu Karere ka Nyarugenge abana 227 bazitewe mu mezi atandatu gusa.

Yagize ati “Ikijyanye n’abana bicuruza ntikiragaragara cyane ariko igihari hari abana b’abakobwa baterwa inda n’abagabo n’abasore, icyo nicyo turi kurwana nacyo kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe babe intangarugero hatazagira undi wabikinisha akatwangiriza urubyiruko.”

Yongeyeho ko iyi mihigo bazafatanya n’inzego zose kugira ngo bayese cyane cyane ko mu mwaka ushize wa 2018 uyu murenge waje ku mwanya wa 30 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Mukaneza Antoinette wo mu murenge wa Nyakabanda, avuga ko bifuza ko iyi mihigo ubuyobozi buba bwahize yajya ihoraho kuko itanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Yagize ati “Ni byiza rwose iyo hahizwe ibintu bigakorwa ariko njye numva imihigo itajya ihigwa rimwe na rimwe cyangwa igihe ubuyobozi bwifuje nk’ibihembo bitangwa n’Umujyi wa Kigali, kuko ahanini usanga bita kuri iyo mihigo iyo hari ibihembo biteganywa kuzatangwa gusa.”

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye mu mwaka wa 2011. Kuva butangiye, imirenge n’uturere byitwaye neza mu Mujyi wa Kigali byahembwe imodoka eshanu za Pick Up, ikamyo imwe na moto ebyiri. Iki gikorwa kikaba cyari kigeze ku nshuro yacyo ya karindwi

Abayobozi b'Utugari tune two mu Murenge wa Nyakabanda
Mu Murenge wa Kanyinya ubwo basinyaga imihigo
Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya yasinyanaga imihigo n'inzego z'ibanze zo muri uyu murenge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya Niyibizi Jean Claude, avuga ko biyemeje guhashya uburaya n'inda ziterwa abangavu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Nsabimana Désiré avuga ko inda ziterwa abangavu biyemeje kuzirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza